Ruhango : Ubuhamya bwa bamwe mu bagore biteje imbere babikesha gahunda zashyiriweho kubazamura
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Ruhango bavuga ko gahunda zitandukanye zabashyiriweho zatumye bikura mu bukene biteza imbere.
Urugero ni uwitwa Ahishashe Rebecca umubyeyi w’abana batatu utuye mu mudugudu wa Mwali, mu kagari ka Musamo umurenge wa Ruhango. Yapfakaye mu 1998 afite imyaka 24, asigara arera abana wenyine. Byatumye aba umukene ukabije kugeza aho ahingira ibiceri 300 ku munsi.
Muri 2017 yatoranyijwe mu bahabwa akazi mu mirimo y’amaboko ya VUP. Yatangiye guhembwa amafaranga 1200, ari yo yamufashije kuzamuka aba aretse burundu guhingira abandi.
Mu buhamya bwe agira ati ’’Nta hantu ntageze mpingira abantu nshaka icyatunga abana, kugeza muri 2017. Ntangiye guhembwa niho iterambere ryanjye ryatangiye, mba ntangiye korora ihene zirankundira zirororoka, narazigurishije nguramo amategura yo kubaka inzu’’.
Akomeza agira Ati “Baduhaye imbuto z’imyembe n’amacunga ku buntu aho twakoraga mu muhanda ndabihinga , birera mba ntangiye gutera imbere.’’
Muri 2019 yatangiye kwaka inguzanyo muri VUP asaba ibihumbi ijana(100.000) ahinga ibitunguru nk’uko byari mu mushinga we. Yabikuyemo ibihumbi 400, atangira guhinga ibinyomoro, ari nabyo byamubereye imbarutso y’iterambere agezeho uyu munsi nk’umuhinzi w’imbuto. Ati ’’imbuto zareze cyane ntangira kwizigama mu matsinda, kugeza ubwo muri 2020 nguze inka y’ibihumbi 260 n’umurima w’ibihumbi 230, naje kubakamo indi nzu nziza ngira ngo abana banjye abaje kubasura babone aho babakirira.”
Ahishashe Rebecca yagejeje amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi mu rugo iwe, ndetse afite inka 2 za kijyambere. Abana be bose bashoboye kwiga amashuri yisumbuye ari we ubishyurira. N’ubwo atuye mu cyaro yaretse inkwi ubu acana kuri gaz. Ubuhinzi bwe bw’imbuto yarabwaguye nyuma yo kugura undi murima wa miliyoni imwe, amafaranga yakuye mu mbuto umwaka ushize mu gihe cya guma mu rugo. Ubu ahinga water melon.
Iterambere amaze kugeraho avuye kure, ryatumye abaturage bamugirira icyizere maze bamutorera kuba umukuru w’umudugudu wa Mwali, ari nawo atuyemo. Ni umujyanama w’ubuhinzi, mu bo aha ubufasha harimo n’abo yahoze ahingira.
Agira inama abandi bagore yo guhaguruka bagakora bakiteza imbere, bakibumbira mu bimina n’amatsinda, kuko nabyo biri mu byamufashije kuzamuka n’ubu aracyayarimo ndetse ni na perezida w’itsinda.
Ibimina n’amatsinda yo kuguriza ipfundo ry’iterambere ry’umugore
Ishimwe Claudette nawe wo muri aka karere ni umwe mu batejwe imbere no kwibumbira hamwe n’abandi mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya yashinzwe na care international. Yashinze inzu itunganya imisatsi (salon de coiffure), ifite agaciro ka miliyoni 2.
Ati ’’Nize amashuri yisumbuye na kaminuza ariko mbura akazi, niko kujya mu itsinda nari mfite amafaranga make nakuye mu kiraka ndaguza, itsinda rirayampa nshinga salon. Ubu ngeze ku rwego rwo gufasha abandi bagore(mentor) baba abacuruza , cyangwa abandi bafite ibyo bakora.’’
Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Ruhango Eugénie Uwimana, avuga ko bagerageza gukangurira abagore gutinyuka bagakora ndetse bakiteza imbere.
Ati ’’Dufite amatsinda menshi yo kwizigama y’abagore, dufite ay’ababoha ibiseke n’ayandi, tugira abagore bakorana n’ibigo by’imari cyane cyane SACCO, ariko hari n’abaguza muri VUP ya gahunda batanga inguzanyo umuntu akagenda yishyura buhoro buhoro.‘’
Nubwo abagore bari mu buhinzi buteye imbere, ariko ngo ntibaragera aho bifuza. Ati ’’turacyakomeje kubegera no kubakangurira kuva mu bukene ntacyo umugore atashobora, turimo kubashishikariza gukora imishinga imwe ijya muri BDF ikabatera inkunga, abenshi iki kigega ntibakizi n’abakizi baratinya ni byo turimo kubashishikariza gutinyuka bakayigana’’.
Umwe mu miryango ifasha abagore kuzamuka mu bukungu, ni uwa Care international. Umukozi uhagarariye ibikorwa byawo muri aka karere ka Ruhango, Kubwimana Janvier, avuga ko impamvu bashyigikiye iterambere ry’umugore, ari uko bazi ko iyo ateye imbere n’umuryango uba uteye imbere.
Bamaze kuhashinga amatsinda 1008 agizwe n’abagore ibihumbi 29.125, kuri buri mudugudu hari itsinda kandi rikanagira umukangurambaga w’iterambere uriba hafi akarifasha. Abagore bahuzwa n’ibigo by’imari bitandukanye, bagasaba inguzanyo nta ngwate basabwe kuko basanze ari kimwe mu byabagoraga.
Muri 2025 abagore n’abakobwa guhera ku myaka 10 kugeza kuri 59, bangana na miliyoni n’igice, bazaba barabafashije kuzamura ubukungu bwabo, bafite umutungo ndetse n’amafaranga.
Care International imaze kugira amatsinda 39.000 yo kwizigamira mu gihugu hose, 80% by’abayagize matsinda akaba ari abagore. Aya matsinda kandi yatumye abagore 225,289 bamaze kwizigamira muri Ejo Heza amafaranga angana na miliyari imwe na miliyoni 400 mu gihugu hose.
Ahishashe Rebecca wahingiraga ibiceli 300 yamaze kwiteza imbere abikesha VUP n'amatsinda yo kubitsa no kugurizanya
Ahishashe asaba abagore kwibumbira mu matsinda n'ibimina, kuko nibyo byamufashije.Ubu ni perezida w'itsinda ryo kubitsa no kugurizanya.
Ishimwe Claudette wo mu karere ka Ruhango, ubu afite inzu itunganya imisatsi abikesha kwibumbira mu matsinda yo kuzigama ya care international.
Ibimina bya care birimo gufasha abagore kwiteza imbere.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw