Kirehe: Hatangijwe uburyo bwo kuhira bwitezweho gufasha abaturage kweza batarambirije ku mvura

Kirehe: Hatangijwe uburyo bwo kuhira bwitezweho gufasha abaturage kweza batarambirije ku mvura

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko kuwa 8 Ugushyingo, bwatangije ibikorwa by’umushinga wo kuhirira imyaka hagamijwe ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga (ETI [Export Targeting Modern Irrigated Agriculture), byatangiriye kuri Site ya Mpanga, byitezweho ko abahinzi bazajya beza batarindiriye ko imvura igwa.

Ibi bikorwa byatangirijwe kuri hegitari 659, mu Murenge wa Mpanga, ahari imirima yateguwe ndetse abahinzi batangiye kuhira imyaka.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Modeste Nzirabatinya, yatangarije MUHAZIYACU dukesha iyi nkuru ,  ko kuhira hakoreshejwe uburyo bwa ETI bigiye gutuma umusaruro wiyongera, abaturage bagahingira isoko, kandi ntibahange imvura amaso ku kweza kwabo.

Yagize ati” Hariya ntiheraga badategereje imvura ariko ubu hagiye kujya hera badategereje imvura. Nibura ubu abaturage sizeni eshatu bazajya bazihinga kandi bizeye umusaruro.”

Yakomeje ati ” Hazahingwa ibihingwa bigamije kujya mu mahanga. Si ugusagurira isoko ubu kandi abaturage barabyishimiye.”

Uyu mushinga uzakorera mu mirenge ya Mpanga,Mahama na Nyamugari ku buso bungana na hegitari 7000.