Huye: Umukobwa uzi gukora inkweto ababazwa no kubura abandi baza kumwigiraho
Mukeshimana Louise ni umukobwa w’imyaka 23 , wo mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye, umwe mu banyamuryango ba koperative Twisungane Simbi y’abafite ubumuga ikorera muri uyu murenge, avuga ko yize gukora inkweto ariko ababazwa n’uko nta bandi bakobwa bajya bamugana ngo abigishe.
Uyu mukobwa wagiye muri iyi koperative kubera umubyeyi we ufite ubumuga, avuga ko yagiye kwiga uyu mwuga wo gukora inkweto abikunze kandi yumva ko izamugirira umumaro n’abandi bakobwa bagenzi be. Ibi yatumye afata urugendo ava mu murenge wa Simbi yerekeza mu murenge wa Tumba aho babyigishaga.
Nyuma yo kubimenya yagarutse iwabo yumva ko agiye gukoresha ubumenyi ahavanye yigisha urundi rubyiruko ariko cyane cyane abakobwa.
Kuri ubu ngo mu banyeshuri baza muri iyi koperative yabo nta bakobwa bazamo. Ati’’ Mbabazwa no kubona nta bakobwa bajya baza ngo mbigishe , n’abaza ni abahungu gusa rero nifuza ko nk’imiryango ijya ifasha urubyiruko yajya ibatwoherereza tukabona abanyeshuri twigisha ariko cyane cyane nifuza ko abakobwa babizamo baba benshi’’.
Bakundukize Redempta umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Huye, avuga ko bishimira ko uyu Mukeshimana Marie Louise yashoboye gutinyuka akiga umwuga ubusanzwe wigwa cyane n’abahungu, kandi ko ari ikintu bakomeza gushishikariza abakobwa kubijyamo.
Kuba yifuza abo kwigisha avuga ko bazakomeza kubikorera ubuvugizi. Ati’’ Ni byiza kubona umukobwa nk’uriya aza kumurika ibyo akora buriya abandi bakobwa barabibonye nizera ko bazamwigiraho.Tugira abandi benshi baba badusaba abo kwigisha twabona umuterankunga tukababaha ariko abenshi usanga bakunze kwigira mu budozi bw’imyenda ubu rero nawe tuzamukorera ubuvugizi abone abo yigisha kuko buriya bumenyi burakenewe’’.
Koperative Twisungane Simbi uyu mwana w’umukobwa abarizwaamo, ikora ibintu bitandukanye harimo kuboha ibikapu, ubuvumvu ndetse no gukora inkweto ari nabyo uyu mukobwa akora.
Mukeshimana Marie louise ababazwa no kubura abandi bakobwa baza ngo abigishe gukora inkweto.
Izi nnkweto ni izo uyu mukobwa yakoze.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw