Huye:Abari abazunguzayi bishimiye isoko rije kubafasha kutirukankana ibicuruzwa mu muhanda

Huye:Abari abazunguzayi bishimiye isoko rije kubafasha kutirukankana ibicuruzwa mu muhanda

Hari bamwe mu bahoze ari abazunguzayi ndetse n’abandi baturage bo mu kagali ka Cyeru , umurenge wa Mukura akarere ka Huye bavuga ko kuba baregerejwe isoko hafi yabo bigiye kongera isuku mu byo bacuruzaga ndetse binabateze imbere mubyo bakora

Ni isoko ryubatswe  muri aka kagali aho bemeza ko  ryari rikenewe, kuko wasangaga abacuruzaga muri aka gace, bakoreraga hasi,ibyo bacuruzuje bikuuraho umwanda  kubera ko hatari hatwikiriye izuba rikabica ndetse bakananyagirwa.

Dore ko benshi mu bahakoreraga ari abahoze ari arabazunguzayi muri ibi bice ndetse no mu mujyi wa Huye.

Nyiraneza Sarah ati”wasangaga twirirwa ku zuba imboga zigasa nabi zikatwumiraho,kuburyo nta mugui wazemera,ariko iri soko rije ari igisubizo kuri twe pe.Usibye n’ibi kandi wasangaga dufatirwa mu mihanda tuzengurukana ibicuruzwa twarambiwe kwicara ku zuba cyangwa mu mvura,ubu rero ikibazo kirakemutse.”

Aba baturage baravuga ko kuba babonye isoko bigiye kubongerera imbaraga mu bucuruzi bwabo binabafashe kurushaho kwiteza imbere

Umuhuzabikorwa wa AEE Rwanda mu ishami rya Huye , Gisagara na Nyaruguru    umuryango  wubakiye iri soko rito ry’imbuto n’imboga abaturage ba I Cyeru, Dusengimana  Osee avuga  kuba barubakiye abaturage iri soko, biri mu ntego zabo zo gufasha abaturage  mu kwigira, ibintu bizana impinduka mu iterambere ryabo.

Dusengimana ati”ubu bafite aho bakorera heza umuntu yisanzuye,ibi twabitekerejeho ko dukorana n’amatsinda kugira ngo dufashe abantu guhinduka,kwigira,gutera imbere no kugira imibereho myiza bizigama bagurizanya bahanga n’imirimo mishy.”

Umukozi w’akarere ka Huye ushinzwe ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere, Kayitare Leon Pierre avuga ko kuba abaturage bubakiwe isoko nk’iri ari igikorwa gikomeye kigiye gufasha akarere kuzamuka mu iterambere ry’abaturage.

Kayitare ati’kuba abaturage babonye aho bakorer heza birtanga ikizere haba ku baguzi,abacuruza ndetse no ku buyobopzi muri rusange kuko rizafasha abajyaga mu buzunguzayi.”

Isoko ry’imboga n’imbuto ryatashywe mu kagali ka cyeru umurenge wa Mukura rizajya rikorerwamo n’abahoze ari abazunguzayi ndetse n’abandi bibumbiye mu matsinda yo kuguruizanya. Ni isoko ryubatswe n’umuryango Aee Rwanda rikaba ryaruzuye ritwaye amafranga asaga miliyoni 7.

ryubatswe na AEE Rwanda  binyuze mu mushinga SEAD(Sustainable Economic and Agricultural Development) ku nkunga ya Tearfund.

Umurenge wa Mukura ufite amatsinda 130 muri uyu mushinga SEAD, naho akagari ka Icyeru karimo amatsinda 16 akubiye mu Mpuzamatsinda 2.  Umushinga SEAD watangiye mu w'2017, ukaba ukorera mu mirenge ya Mukura, Gishamvu mu karere ka Huye, Ngera na Ngoma mu karere ka Nyaruguru, Musha, Ndora na Mugombwa mu karere ka Gisagara.

Ni isoko ryiganjemo  imboga

Ubwo ryatahwaga ku mugaragaro

Ryubakiwe  abari bazungayi.

Heza.rw/Huye