Gisagara : Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa ku kigo nderabuzima cya Kansi
Bamwe mu batuye mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara, baribira uburyo bakirwamo igihe bagiye kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Kansi, kuko ngo usanga bazindutse ariko bakwirwa bicayeyo babuze ubakira bitewe nuko hari abaganga baba barimo kwigendagendera abandi bakigira kuri telefoni..
Umwe mu bagore batuye mu kagari k’akaboti avuga ko we ubwe yahawe serivisi ubwo yari agiye kuvuza umwana sa moya z’ijoro ariko akaza kwakirwa I sa tanu habe no kubona uwamugabanyiriza umuriro umwana yari afite.
Ati’’ Njyewe byambayeho najyanye umwana kumuvuza afite umuriro mwinshi ariko banyakiriye sa tanu . biratangaje kuba umuntu yaje ashinzwe kukwakira ariko ukabona yibereye kuri telefoni, utanga imiti aba ari umuntu umwe ukahirirwaaaaa njye byarambabaje nari ngiye no guhamagara gitifu ariko iyo umwana wanjye agira ikibazo ntibari kunkira. ‘’
Akomeza agira ati’’ ujya ku murenge bakakwakira neza, ku kagari ni uko ariko wagera kwa muganga ukumirwa, umurwayi ashobora kugerayo sa moya za mu gitonmdo agataha bwije kubera serivisi mbi batanga, birakabije twasabaga ubuyobozi ko bwadukurikiranira icyo kibazo’’.
Bamporiki Jean Damascène nawe utuye muri uyu murenge , avuga ko iki kigo nderabuzima cya Kansi nta serivisi nziza bagira kuko batita kubabagana , abagiye kwivuza ngo batinda kwakirwa bitewe nuko baba bibereye mu bindi. Akazi ngo usanga bagatangira sa tanu z’amanywa aho kuba sa moya nk’ahandi kandi abarwayi baba bazindutse baje kwivuza.
Ati’’ubwanjye nagiyeyo mpagera sa moya mfata numero ya 10 ariko ikibabaje bajya kukwakira warambiwe , birirwa bagendagenda bazenguruka ibyo baba barimo byaratuyobeye. Abantu batangiye kuhacika n’abahaturiye bigira kwivuza i Gikore muri Sabusaro, kubera uburyo bakira abantu ariko i Kansi rwose nta serivise ihaba ntayo ’’.
Kimonyo Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kansi, avuga ko iki kibazo cya serivisi mbi kivugwa kuri iki kigo nderabuzima cya Kansi agiye kugikurikirana kandi ko bizakemuka.
Ati’’ Byashoboka ko byatewe n’ubuke bw’abakozi kuko mu minsi ishize hari abaforomo babiri bagiye , ariko n’abahari bakwiye gukora neza rero ndareba umuyobozi wacyo turebe ko niba ari ubuke bw’abaganga buhari dusabe inzego zibishinzwe haboneke abandi, numvise ko hari n’abajya kuri telefoni barimo kwakira abantu nta bwo bikwiye nanjye sinajya kuri telefoni kandi ndimo nakira umuturage ntabwo bikwiye’’.
Kimonyo Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kansi
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Kansi buvuga kuri ibi bivugwa n’abaturage , ku murongo wa telephone Sr Mukangenzi Philomene ntiyigeze yitaba ndetse n’ubutumwa bugufi yohererejwe ntiyabusubije.
Ikibazo cyo kubura abaganga n’abaforomo mu bigo by’ubuvuzi kimaze iminsi cyumvikana hirya no hino mu Gihugu ni ikibazo komisiyo y’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu muri sena yabonye, mu ngendo imaze iminsi ikorera hirya no hino mu Gihugu.
Senateri Umuhire Adrien umuyobozi w’iyi komisiyo avuga ko bagiye kugikorera ubuvugizi. Agira ati’’Ni ikibazo niba bakira abarwayi benshi kandi bakaba bafite abakozi ari bake, bigira n’ingaruka ku mitangire ya serivise tuzakomeza tubikoreho ubuvugizi tubiganiraho na minisiteri y’ubuzima ,kugira ngo ibahe abaganga ndetse n’abaforomo bashobora kwakira abarwayi kandi b bakabavura ku gihe bahawe serivisi nziza’’.
Usibye kuba aba baturage banenga gutinda kwakirwa n’abaforomo, banavuga ko hari ubwo umurwayi yandikirwa umuti afite ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) ariko basanga umuti ugura amafaranga menshi bagasabwa kuwiyishyurira ijana ku ijana , ibi bikaba biba ku kigo nderabuzima no kuri za poste de santé.
Abatuye mu murenge wa Kansi barinubira serivise mbi zitangwa n'abaforomo ku kigo nderabuzima cya Kansi
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw.