Ruhango : Itsinda ry’abanyamakuru ryaremeye abaturage babiri batishoboye
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga itsinda ry’abanyamakuru bakorera mu ntara y’amajyepfo ryafashije abaturage babiri batishoboye bo mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Ruhango, umwe ahabwa inka mu gihe undi yahawe igishoro ndetse n’ibyo kurya.
Sendakize Joseph warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utuye mu mudugudu wa Kabambati , mu kagari ka Rwoga mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango wagabiwe inka yavuze ko yishimiye kuba yagabiwe inka , kuko yahoraga ayifuza kubera ubukene akabura uko ayigura.
Yagize ati’’Ndishimye cyane kubona abanyamakuru bangabiye inka ntabwo nahoraga nyifuza ariko nkabura amikoro yo kuyigura, ubu rero ngiye guhinga neze mbone ibiryo bihagije byo gutunga umuryango wanjye, kuko mbonye ifumbire si nibyo gusa nzanywa amata n’abana bayanywe, ndetse n’abaturanyi kandi nk’uko nanjye ngabiwe inka, nzitura n’abandi borore’’.
Nyiramana Jeannine ni umuturage utishoboye ufite ubumuga ucumbitse mu mudugudu wa Kigabiro ,akagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango, nawe yahawe inkunga y’amafaranga ibihumbi 50 yo kongera igishoro cy’ibihumbi 5 afite , kuko yacuruzaga inyanya.
Mu gahinda kenshi n’ikiniga cyinshi yagize ati’’Ntabwo ntuye ndacumbitse umugabo yarantaye antana abana 3 birangora cyane kubabonera ibyo kurya , ubundi barya rimwe ku munsi ku manywa cyangwa nijoro bitewe n’ubushobozi nabonye, hagira uwambonera umwambaro akampa. Nishimiye ubufasha mbonye buzamfasha kuzamura imikorere.’’
Ku ruhande rw’abanyamakuru bakorera mu ntara y’Amajyepfo, Muhizi Elysée uhagarariye iri tsinda ry’abanyamakuru asobanura ko iki gitekerezo cyo gufasha abaturage ku kuba nk’uko abanyamakuru basanzwe ari abafatanyabikorwa ari nayo mpamvu batekereje gufatanya na Leta mu kuzamura imibereho y’abaturage batishoboye.
Ku ruhande rw’akarere ka Ruhango Mukangenzi Alphonsine umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko abanyamakuru basanzwe ari abafatanyabikorwa ariko aribwo bwa mbere babonye babafasha mu bikorwa nk’ibi biteza imbere abaturage.
Yagize ati’’Byadutunguye cyane abanyamakuru dusanzwe dufatanya ariko mu buryo bwo gukora inkuru ariko dushimishijwe no kuba binjiye mu mihigo y’akarere, kuko koroza inka abaturage biri mu mihigo y’akarere ubu rero abanyamakuru nabo binjiye mu mihigo y’akarere, kandi kugabira inka ni umuco mwiza twatojwe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika’’.
Iki gikorwa cyo gufasha aba baturage batishoboye kikaba cyaratwaye asaga ibihumbi 500.
Sendakize Joseph warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagabiwe inka n'itsinda ry'abanyamakuru bakorera mu ntara y'amajyepfo
Nyiramana Jeannine ufite ubumuga yahawe inkunga y'ibiribwa n'ibihumbi 50 azamufasha gukora ubucuruzi buciriritse