Amajyepfo: Uko Yalla Yalla Group yafashije abahinzi kubyaza umusaruro ibyanya byuhirwa

Amajyepfo: Uko Yalla Yalla Group yafashije abahinzi kubyaza umusaruro ibyanya byuhirwa

Inzego zikora mu bijyanye n’ubuhinzi ziravuga ko hakenewe ko hongerwa ubumenyi ku bahinzi kuko ikoranabuhanga iyo ryifsashishijwe ritanga umusaruro uhagije ku gihugu.

Minisiteri y'ubuhinzi n'uvworozi ivuga ko izakomeza kongerera ubumenyi abahinzi binyuze mu mahugurwa bahabwa, kuko uko barushaho kujyana n’ikoranabuhanga mu buhinzi bisaba kujyana n’ubumenyi.

Nyirafasha Clementine akorera ubuhinzi mu gishanga cya Mwura-Gatare mu karere ka Gisagara, avuga ko kongererwa ubumenyi kubijyanye no gukoresha ibikorwaremezo mu buhinzi no gufata neza ibyanya byuhirwa byatumye umusaruro yabonaga wiyongera, kuko hari igihe yapfushaga amazi ubusa kandi yakabaye akoreshwa mu buryo bwo kuhira bugezweho.

Ndayisenga Charles akorera ubuhinzi mu gishanga cya Nyaruhogo mu karere ka Nyanza avuga ko atarongererwa ubumenyi mu buhinzi wasangaga hari igihe imirima ihuye n’ibiza, imyaka ye ikangirika cyangwa amatiyo ajyana amazi mu milima ugasanga arangizwa bikagira ingaruka k’umusaruro yabonaga.

Uyu muhinzi avuga ko kujyana n’igihe ari kimwe mu byafasha abahinzi kwirinda ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’igihe.

Ishimwe Emmanuel umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri  Yala Yala Rwanda yahuguye Abahinzi mu gukoresha neza ibyanya byuhirwa no gufata neza ibikorwaremezo baturuka mu turere twa Nyanza,Nyaruguru,Nyamagabe,Gisagara,Huye na Rusizi,avuga ko ubumenyi bahawe bwitezweho kuzana impinduka ku bahinzi cyane ko wasangaga hari abatagerwaho n'abashinzwe ubuhinzi ku gihe.

 Dr Karangwa Patrick Umuyobozi Mukuru ushinzwe kuvugurura Ubuhinzi muri MINAGRI avuga ko binyuze mu bafatanyabikorwa bazakomeza kongerera ubumenyi abahinzi, kuko uko ikoranabuhanga ritera imbere ibintu byose bisaba ubumenyi hadasigaye n’ubuhinzi. 

Akomeza avuga ko usanga hari igihe ushobora gutubura imbuto ukabikora mu buryo bwa gakondo, bikarangira n'ubundi nta musaruro itanze, cyangwa se ibihingwa bigahingwa mu butaka butajyanye n'icyo gihingwa, ariyo mpamvu hakenewe kongerwa ubumenyi kubahinzi bujyanye n’igihe isi igezemo cy’ikoranabuhanga.

Aba bahinzi bahuguwe na Yalla Yalla Rwanda mu gihe kingana n’ukwezi bigishijwe gukoresha neza ibyanya byuhirwa no gufata neza ibikorwaremezo by’ubuhinzi hagamijwe kongera umusaro wabwo.

Ishimwe Emmanuel umuyobozi wungirije wa Yalla Yalla Group avuga ko ubumenyi bahaye abahinzi bwitezweho kuzana impinduka mu buhinzi.

Abahinzi bamaze ukwezi bahugurwa uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi

Abahinzi bo mu turere twa Gisagara,Nyanza,Nyamagabe na Nyaruguru bari bamaze ukwezi bahugurwa ku gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi,bavuga ko byabafashije kongera umusaruro

Venuste Habineza/heza.rw