Sena yanzuye gutumiza Minisitiri w’Intebe kubera urusobe rw’ibibazo biri mu midugudu
idInteko rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w'intebe, kugira ngo azatange ibisobanuro mu magambo zo gukemura ibibazo biri mu midugudu y;icyitegererezo nl'indi Leta nosituzamo abadafite aho baba.
ibibazo byagaragajwe muri raporo ya komisiyo idasanzwe yashyizweho na sena yari yahawe inshingano zo kubicukumbura , mu gihe cy'ukwezi abayigize bari bamaze igihe bazenguruka hirya no hino mu gihugu ahasuwe igera kuri 67 ,irimo 36 y'ikitegererezo na 31 isanzwe.
Nubwo hari intambwe yatewe , komisiyo yagaragarije Sena ko hari ahakiri ibibazo ndetse bibangamiye iterambere ry'abaturage n'imibereho myiza byari byitezwe.
Jenoside yMuri ibyo bi azo harimo iby'inzu zishaje zigwiriyemo izubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikirangira, kuburyo hari n'izidakwiriye guturwamo .Hari izo bene zo bavamo bakajya kugama iyo imvura iguye nk'uko Perezida wa komisiyo Mureshyankwan Mrie Rose yabisobanuye.
hari n'izindi zikiri nshya ariko ugasanga ziva bitewe n'uko zubatswe nabi , izindi zifite icyo zibura nk'imireko n'ibigega bifata amazi yo ku bisenge bigatuma aho amazi anyuze hangirika.
igiteye impungenge ngo n'uko usanga hari amatiyo yagenewe gutwara umwanda wo mu bwiherero ahabugenewe ,usanga adakora neza bigatuma umwanda utobokera mu nzu zo hasi,(ahubatswe inzu z'amagorofa).
Senateri Mureshyankwano yagaragaje ko hari ibindi bibazo abatuye mu midugudu bagaragaje by'ingutu , birimo kutagira amazi ndetse bamwe wasac ikaba yarayafunze kubera kubura ubwishyu ,ibicanwa (biogaz zari zihanzwe amaso ntizikora).
Ibindi bibazo birimo ngo ni ukutagira amasambu yo guhingamo ndetse n'abayafite ugasanga ari kure y'aho batujwe, kubura ibiribwa kuko nta kazi bafite , umwanda utuma hari abarway amavunja n'inda , n'ibindi.
Abasenateri kandi bagaragarijwe ko hari abatujwe mu midugudu badafite uko babona ubwatsi bw'amatungo , abahabwa inka badashoboye kuzorora , ababura isoko ry'amata ndetse imicungire y'imishinga itanoze igatuma hari abahomba rugikubita.
Igenamigambi riciriritse n'uburengare bw'inzego z'ibanze
Komisiyo yakoze ubusesenguzi kuri ibyo bibazo , yatangaje ko yaganiriye na ba Guverineri b'intara zose bakemera ko mu buryo budashidikanywaho mu midugudu harimo ibibazo.
mu mpamvu zibitera harimo imishinga yo kwimura abaturage itegurwa mu buryo butanoze, uburangare bw'abayobozi mu kwakira inyubako bituma hakirwa n'izifite ibibazo , kudakurikirana imishinga iherekeza abatujwe mu midugudu n.ibindi.Hgaragajwe n'ikibazo cy'abaturage bashaka gukomeza gutega amaramuko kuri Leta ngo abe ariyo ibashakira ibibatunga ,abatita ku gusana ibyangiritse ku nzu bahawe, abazikodesha n'abakoresha uburiganya kugira ngo babashe kuzihabwa.
nk'uko bikubiye muri filime mbarankuru komisiyo yakoze mu gihe yazengurukaga mu Ntara ,Guverineri w'intara y'i Burasirazuba ,Gasana Emmanuel yabwiye abasenateri ko ari ikimwaro ku bayobozi kuko hari ibyapfuye kandi bahari babirebera.
Habitegeko Francois uyobora intara y'i Burengerazuba ko igikorwa cy'abasenateri cyakanguye abayobozi babona ko hari amakosa akwiye gukosorwa
Guverineri w'intara y''Amajyepfo Kayitesi Alice we yavuze ko ibibazo bihari bishingiye ku burangare mu gukurikirana abaturage, bityo ko ubuyobozi nibubegera hari ibizakemuka.
Abasenateri bamaze kungurana ibitekerezo bemeje umwanzuro wa komisiyo idasanzwe wo guhamagaza Minisitiri w'intebe kugira ngo azatange azatange ibisobanuro mu magambo, ku ngamba zo gukemura ibyo bibazo.
INKURU YA IGIHE.COM