Nyamagabe: Abakoresha gare ya Gasarenda babangamiwe no kuyinyagirirwamo.
Bamwe mu bakoresha gare ya Gasarenda iherereye mu murenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe , bavuga ko babangamiwe no kunyagirirwa muri iyi gare ndetse ikaba itanafite aho abagenzi bugama bategereje imodoka, dore ko hari nubwo usanga yuzuyemo amazi igihe imvura yaguye.
Abaturage baganiriye na Rwandanews24, bavuga ko iyo imvura ikubye usanga nta mugenzi n'umwe uri muri iyi gare kuko bose ngo bahita bajya gushaka aho bugama hanze , batinya kunyagirirwamo. Agira ati'' Muri Gare ya Gasarenda ntihari ikibazo cy'uko huzuramo amazi gusa , ahubwo ntinubakiye urabona nta muntu n'umwe urimo , kuko ntaho kugama hahari. Turifuza ko nubwo yaba itarashyirwamo icyatuma aya mazi atareka, ariko baduha aho kugama''.
Mukamana wari utegereje mugenzi warimodoka yerekeza mu mujyi wa Nyamagabe, waganiriye n'iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru avuga ko kuba gare itubakiye , binagira uruhare mu ibura ry'imodoko muri aka gace . Ati '' uretse umunsi w'isoko nibwo hano haza imodoka ubundi hakorera iz'ikigo kimwe nazo zigasimburana ari ebyiri gusa. Banenga uko iyi gare imeze kandi imodoka zabo zishobora gukomeza zijya mu mujyi wa Huye , bakaba banga ko zagenda zuzuye ibyondo''.
Ni ikibazo kandi kinavugwa n'undi muturage wo muri uyu murenge wa Tare nawe waganiriye na Rwandanews24, uvuga ko ubonye iyi gare imvura yaguye wagira ngo yangijwe n'ibiza, ariko ngo siko bimeze kuko yamye yubatse nabi. Ati '' mu gihe cy'im,vura yuzura amazi , naho mu gihe cy'izuba ikuzura ivumbi ku buryo bukabije,iyo moto inyuzemo cyangwa imodoka ihagurutse ugira ngo ni igihu cyabuditse''.
umuyobozi wungirije w'akarere ka Nyamagabe ushinzwe iterambere ry'ubukungu , Habimana Thaddee aganira n'iki kinyamakuru yavuze ko ikibazo cy'iyi gare bakizi kandi ko barimo kugishakira umutu urambye. Agira ati ''Ibyo abakoresha iyi gare bavuga biragaragara kandi turakizi , rero turimo gushaka uburyo twayubaka , ikibazo cyayo kiga cyemuka ku buryo burambye, kandi tuzayubaka umwaka utaha mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2023''.
usibye kuba iyi gare itanubakiye nta n'inyubako z'ubucuruzi zirimo nk'uko bimeze mu bindi bigo abagenzi bategeramo gare. Icyakora ubuyobozi bw'aka karere butanga icyizere ko iyi gare ubwo izaba yubatswe n'izi nyubako zizaba zirimo.
source: Rwandanews24