Rusizi: Abanyerondo bagaruje inka y’umuturage yari yibwe n’abajura

Rusizi: Abanyerondo  bagaruje inka y’umuturage yari yibwe n’abajura

 Mu ijoro ryo kuwa 16 rishyira kuwa 17 ukwezi Kwa Nzeri , abanyerondo b’umwuga  bo mu mudugudu wa Kamabuye, akagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe, bafashe abajura  bari  bibye inka y’umuturage barayibaka.

Umwe mu banyerondo wari mu kazi hamwe n’abandi witwa Sibomana Deogratias yavuze ko ubwo bari mu kazi babonye abantu bava mu kagari ka Burunga, bagana mu kagari ka Kagara, bafite inka maze bashatse kubakurikira ngo bayibake, barabahindukira bashaka kubarwanya kuko bari bitwaje intwaro gakondo nk’imipanga. 

Ati’’ Hari nka sa saba z’ijoro ,twaratabaje ariko abaturage batinda kudutabara, turwana nabo kugeza ubwo inka tuyibatse ariko bo baraducika. Twatanze amakuru mu nzego zitandukanye bityo mu gitondo cyo kuwa 17 nibwo twabonye abaturage baturutse mu murenge wa Giheke bashakisha inka bibwe.’’.

 Musanabandi Petronile niwe wari wibwe inka akiyibona  yagize ati:" Nabyutse nsanga inka bayitwaye niko gutabaza. Hashize umwanya nibwo ubuyobozi bwatubwiye ko hari Inka yafatiwe mu murenge wa Gihundwe turaza none turayibonye.’’

Yakomeje agira ati:"Igikorwa cyiza mwakoze Imana izakibahembere nimugera aho bikomeye izabarengere."

Umukuru w'umudugudu wa Kamabuye Uwimana Fabien wafatiwemo Inka yavuze ko nk’umudugudu wabo  ndetse n’akagari bishimiye  ko umuturage  wibwe inka yongeye kuyibona, ndetse akanayishyikirizwa . Ati:"Turasaba ubufatanye hagati y'ubuyobozi n'abaturage mu kongera imbaraga mu bijyanye n'umutekano."Umwe mu bakorera urwego rwunganira  akarere mu by’umutekano  Dasso bakorera mu murenge wa Gihundwe,  yavuze ko bigaragara  ko ubujura bukomeje gufata indi ntera, ariko ngo abagizi ba nabi bamenye ko bari maso, dore ko ngo hari n’indi nka iherutse gufatwa mu minsi ishize ubuikaba ifitwe n’ubuyobozi.

 Nsengumuremyi Emmanuel /heza .rw