Diyosezi Gaturika ya Byumba yabonye umushumba mushya
kuri uyu wa mbere tariki 28 Gashyantare nibwo hasohotse itangazo rivuga ko Nyirubutungane Papa FranÇois yagize Padiri Musengamana Papias umuyobozi wa Diyosezi Gaturika ya Byumba, umwanya asimbuyeho Musenyeri Sereverien Nzakamwita wayiyoboraga akaba yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
Padiri Musengamana Papias wagizwe Musenyeri wa Byumba , akaba yari umuyobozi wa Seminari nkuru ya Nyakibanda umwanya ayanafatanyaga no kuba igisonga cya Musenyeri Smargde Mbonyintege. Uyu mwanya yawugiyeho nyuma yo kuba umucungamutungo(Econome)wa Diyosezi ya Kabgayi. Yize amashuri abanza i Mwendo (1974-1982) ayisumbuye ayakomereza mu iseminari nto ya Kabgayi ,(1982-1988).Seminari nkuru yayize i Rutongo (1988-1989)akomereza Filozofiya i Kabgayi (1989-1991).Naho Tewolojiya ayiga i Yawunde muri Kameruni(1991-1996).