Guverinoma y'u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuringaniza amafaranga y'ishuri
Guverinoma y'u Rwanda, yafashe icyemezo cyo kuringaniza amafaranga y'ishuri atangwa n'ababyeyi, mu mashuri y'incuke, abanza ndetse n'ayisumbuye asanzwe ari aya Leta n'amashuri asanzwe afatanya na Leta .
Ibi byavugiwe mu kiganiro Minisiteri y'uburezi yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 14 Nzeri 2002. Minisitiri w'uburezi Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko amafaranga y'ishuri azajya atangwa n'umubyeyi ku bana biga mu y'incuke n'abanza ari 975 ku gihembwe, n'aho mu mashuri yisumbuye akaba 19500 ku munyeshuri wiga ataha mu gihe uwiga aba mu kigo we azajya atanga 85000 ku gihembwe.
Minisitiri w'uburezi akaba yavuze ko iki cyemezo kigamije guca imikorere itanoze yagaragaraga mu byemezo by'ibigo by'amashuri w'ababyeyi aho hari ibigo byajyaga bisaba ababyeyi amafaranga y'umurengera bikagora ababyeyi.
Guverinoma y'u Rwanda, yafashe icyemezo cyo kuringaniza amafaranga y'ishuri atangwa n'ababyeyi, mu mashuri y'incuke, abanza ndetse n'ayisumbuye asanzwe ari aya Leta n'amashuri asanzwe afatanya na Leta .
Ibi byavugiwe mu kiganiro Minisiteri y'uburezi yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 14 Nzeri 2002. Minisitiri w'uburezi Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko amafaranga y'ishuri azajya atangwa n'umubyeyi ku bana biga mu y'incuke n'abanza ari amafaranga 975 ku gihembwehatarimo imyenda y’ishuri, amakayi n’ibindi umwana akenera.
Mu mashuri yisumbuye akaba 19500 ku munyeshuri wiga ataha mu gihe uwiga aba mu kigo we azajya atanga amafaranga 85000 ku gihembwe.
Minisitiri w'uburezi akaba yavuze ko iki cyemezo kigamije guca imikorere itanoze yagaragaraga mu byemezo by'ibigo by'amashuri w'ababyeyi aho hari ibigo byajyaga bisaba ababyeyi amafaranga y'umurengera bikagora ababyeyi.
Ku bana biga mu mashuri y’inshuke n’abanza ya Leta, Guverinoma yanzuye ko igiciro kirenga ku bigenda mu kugaburira umwana ku ishuri mu minsi y’amasomo kizishyurwa na Leta. Minisiteri ikaba ivuga ko ariko bitabujije ko amashuri ashobora gusaba ababyeyi andi mafaranga , ariko akaba afitiwe impamvu ifatika kugira ngo akemure ibindi bibazo gusa ngo ntagomba kurenga amafaranga 7,000 ku gihembwe mu mashuri yisumbuye.
Iyi minisiteri kandi ikaba imaze itangaje ingegabihe y'amashuri aho umwaka w'amashuri uzatangira ku itariki ya 26 Nzeri 2022.