Kayonza:Abana babiri batwawe n'imvura barapfa

Kayonza:Abana babiri batwawe n'imvura barapfa

Imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Kayonza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, umuvu wayo utembana abana babiri bari bugamye munsi y’ikiraro birangira banahasize ubuzima.

Iyi mvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe igwa mu Murenge wa Kabarondo aho yaguye iminota mike ariko igwa ari nyinshi, yasanze hari abana bari bari kuva mu ishuri maze bamwe babonye iguye bajya kwihisha mu kiraro umuvu w’amazi ubasangamo birangira bamwe bahasize ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, ubwo yaganiraga na MUHAZIYACU yemeje ko aya makuru ariyo avuga ko abana bakuwe mu muferege w’amazi bamaze gupfa.

Ati: ”Ahagana saa 12h30 nibwo abana bari bari gutaha bava ku ishuri haba haguye imvura itunguranye maze abana batandatu bahita bajya kugaragara mu kiraro, imvura rero yaje kwiyongera cyane maze umuvu uba mwinshi utwaramo abana babiri abandi bane bavamo, abatwawe n’amazi rero twababonye nyuma tubakuramo bapfuye.”

Gitifu Kagabo yavuze ko abana bapfuye umwe afite imyaka itandatu undi akaba afite imyaka umunani, yasabye ababyeyi n’abarimu kujya bibutsa abana kugama mu nzu aho kugama munsi y’ibiti cyangwa mu miferege y’amazi.