Nyamagabe ku isonga mu kugira abaturage benshi boroye ingurube mu gihugu
Iyo utembereye muri imwe mu miryango itandukanye mu karere ka Nyamagabe usanga ingo 3 muri 5 zitunze itungo ry’ingurube, aho abazorora bavuga ko ari rimwe mu matungo yoroshye kuyorora kandi akororoka vuba agatanga umusaruro mu buryo bwihuse.
Aba baturage bavuga ko ubworozi bw’ingurube ari umushinga udasaba igishoro kinini kandi wakorera ahantu hose.
Umwe mu baturage baganiriye na n’ikinyamakuru heza.rw avuga ko kubona ibitunga ingurube ye bimworohera ntibimubuze gukora indi mirimo, akavuga ko uretse kuba ingurube yororoka mu gihe gito ifumbire yayo ari nziza mu gufumbira imyaka.
Ati:“Njyewe ikibwana nakiguze ibihumbi 15 ariko ubu nyuma y’amazi atandatu bari kungereka ibumbi 54 kandi imfasha kubona n’ifumbire yo gushyira mu murima wanjye”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Thaddée yagaragarije abashoramari ko akarere ka Nyamagabe ari kamwe mu hari amahirwe menshi yo gushoramo imari kuko ubworozi bw’ingurube bugaragaramo ari kimwe byafasha kongera ubucuruzi, kandi ko ingurube zifite isoko mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC).
Ati:“Mu turere tw’Igihugu dufite ubworozi bwinshi akacu niko karimo ubworozi bw’itungo ry’ingurube rizamura umuturage, aho ubu tumaze kubona ko hari bamwe mu baturage bateza intanga ingurube ikaba ishobora kubwagura ibibwana 20 kuzamura, kandi ikibwana kimwe kikagurishwa amafaranga ibihumbi 20 kandi ingurube imwe ishobora kubwagura kabiri mu mwaka”.
Umuyobozi wungirije w'akarere ka Nyamagabe ushinzwe iterambere ry'ubukungu HABIMANA Thaddee yagaragarije abashoramari uko muri aka karere hari amahirwe menshi yo gushora imari mu bworozi bw'Ingurube.
Imibare itangwa n’aka karere yerekena ko 47% by’abagatuye boroye Inka inyinshi zikaba ziganjemo izidatanga umukamo uhagije,52.6% boroye Ingurube,53.%1 boroye Ihene,32.5 boroye Inkwavu,22.3% boroye Inkoko. Ni mu gihe 77.5 by’ingo zose zoroye.
Ingurube ni rimwe mu matungo yo mu rugo agezweho muri iki gihe kandi atanga umusaruro munini ku bayorora. Ingurube iri mu matungo yororoka vuba kuko ishobora kubyara inshuro 2 mu mwaka. Inyama z’ingurube zikunzwe n’abantu benshi, binatuma buri gihe ingano y’izikenerwa ku isoko yiyongera uko iminsi ishira.
Venuste Habineza/heza.rw