Gisagara: Urubyiruko rurasabwa kubyaza umusaruro udukiriro bakomeje kwegerezwa

Gisagara: Urubyiruko rurasabwa kubyaza umusaruro udukiriro bakomeje kwegerezwa

Abakora imyuga n'ubukorikori bo mu karere ka Gisagara, by'umwihariko urubyiruko barashishikarizwa kurushaho kubyaza umusaruro udukiriro bubakiwe  uko bikwiye, kuko ari amahirwe akomeye mu iterambere ry'umurimo bakora.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyatambutse kuri Radio Huye kuri icyi cyumweru tariki ya 12 Kamena 2022, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Habineza Jean Paul yashishikarije urubyiruko rwo mu mirenge ya Nyanza,Kigembe ndetse na Kansi kurushaho kubyaza umusaruro agakiriro ka Nyanza begerejwe,nka kimwe mu bikorwa byari mu mihigo y'umwaka wa 2021-2022 uri kugana ku musozo.

Habineza Jean Paul umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu karere ka Gisagara,asaba urubyiruko kubyazaumusaruro udukiriro bubakiwe.

Visi Meya Habineza yagize Ati:nk’ubu dufite TVET Kigembe,yegeranye n'agakiriro ka Nyanza. Aya ni amahirwe urubyiruko ruhiga rubonye yo kwimenyereza umwuga, bitabagoye kandi nyuma bakazanahakomereza imirimo barangije amasomo yabo”.

Habineza akomeza avuga ko aka gakiriro ka Nyanza kubatswe muri gahunda yo kwegereza abaturage baturiye imipaka serivise z'ingenzi bakenera, kugira ngo bazibone hafi yabo aho kwirirwa bajya mu bindi bihugu baturanye kuzishakirayo.

Muri iki kiganiro cyari cyanatumiwemo umunyamabanga nshingwa bikorwa  w'umurenge wa Nyanza, ndetse n'umukozi ushinzwe amakoperative muri aka karere, hagarutswe ku mumaro w'umwuga mu iterambere ry'igihugu, aho intego ihari ari ukuzamura umubare w'urubyiruko rwiga imyuga, ibi kandi bikajyana no gushinga udukiriro hirya no hino kugira ngo byorohere abarangiza amashuri y'imyuga kubona aho bakorera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyanza aka gakiriro kubatsemo Gatongore Mugabo James,yavuze ko aka gakiriro kaje gakenewe cyane, kuko abaturage bakoreraga mu mihanda ugasanga bigoye gukora mu bwisanzure.

Ati"imbere y'uko bahabwa agakiriro,imikorere yabo ntiyari inoze,nta hantu hafatika wari kuvuga ko wabasanga,kandi buri wese yabaga ari nyamwigendaho,byari ibintu bigoye cyane."

Gatongore Mugabo James umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyanza, avuga ko mbere y'uko bazana agakiriro muri uyu murenge, imikorere y'abakora imyuga ntiyari imeze neza

Bamwe mu bakorera n'abashaka ibikoresho mu gakiriro ka Nyanza baganiriye na heza.rw, nabo bavuga ko aka gakiriro bubakiwe i Nyanza ya Nyaruteja kaziye igihe , kuko kabavunnye amaguru kuko serivise gatanga zabegerejwe.

Harambineza Joseph na Sibomana Cleophas bakora umwuga w'ubusuderi mu gakiriro ka Nyanza i Nyaruteja,bavuga ko bashima cyane kuba barahurijwe hamwe mu gakiriro aho byabarinze gukomeza gukorera mu mihanda nta aderesi bafite. 

Bati"ibi byaturinze kongera gukorera mu mihanda,wasangaga abantu badushaka bakatubura,yewe ntihabe hari n'umuntu waguha avansi ye kuko atabaga yizeye ko nagaruka azagusanga aho akubonye uyu munsi. Ibi bintu ni byiza rwose,mbese bitwongerera icyizere mu bakiriya.

Uwimana Joseline nawe utuye mu murenge wa Nyanza mu kagali kUmubangu,unakorera ibikorwa by'ubucuruzi bw'ama-inite ya telefone n'ihererekanya ry'amafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga bukunze kwitwa Mobile Money,avuga ko aka gakiriro kabashimishije cyane kuko kakuyeho imvune zo kujya guhaha ibikoresho nk'inzugi cyangwa ibitanda mu mujyi wa Huye. Ati:Abaturage barakishimiye rwose kuko kazaturuhura imvune zo kujya kugura ibikoresho i Butare. Byatugoraga cyane kandi bikanadusaba transport(ikiguzi cy'urugendo)bityo bikarushaho kuduhenda. Nitanzeho urugero jyewe,ubu nditegura ubukwe muri Kanama uyu mwaka,ariko rwose inzugi twubakishije,ibitanda n'intebe zacu twabiguze mu gakiriro ka Nyanza. Bakora ibikoresho byiza rwose,intebe nziza,ndetse namavida barayakora kandi ubona bifite uburambe."

Abakorera muri aka gakiriro ariko,bagaragaza ko hari  ibikwiye gukemuka, kugira ngo barusheho gutera imbere birimo gushakirwa ububiko bw'ibikoresho byabo,kongererwa cash powers, guca akajagari k'abandi bakora ibisa nk'ibyabo ,bagikorera mu biturage hirya no hino.

Kuri ibi hiyongeraho no kuba nta bikoresho bafite hafi, bibafasha mu kazi aho bikibasaba kujya kubirangura i Huye bityo bikarushaho kubahenda. Bifuza ndetse no gufashwa bagahabwa imashini ziteye imbere, zibafasha kurushaho gukora neza kandi vuba.

 Twagirayezu Jean de Dieu nawe ukorera mu gakiriro ka Nyanza yaguze ati "Dukeneye Quinquallerie hafi yacu twajya tuguriramo ibikoresho dukenera ,bityo natwe tukabona uko dukora ibihendutse. "

Yongeraho kandi ko bafite mubazi z'amashanyarazi(cash power) ebyiri gusa kandi bazihuriraho ari benshi. Ati:hari igihe mugura umuriro muwuteranyije,noneho umwe yabona akazi undi akakabura,nyuma umuriro washiramo,kuzagura undi bikagorana hakazamo agasigane. Bakwiye gutanga cashpower kuri buri muntu."

Kuri ibyo bibazo byose, ubuyobozi buvuga ko nta mwana uvuka ngo ahite agenda, ko bizakomeza gushakirwa ibisubizo.

Ngabonziza Jean Bosco, umukozi ushinzwe amakoperative mu karerere ka Gisagara,avuga nibamara kwishyira hamwe muri koperative ibi bibazo byose bizagenda bikemuka.

Ati"kuba abenshi ari urubyiruko,igihe ni iki ngo babyaze umusaruro gahunda ya BDF yabashyiriweho. Muri BDF haba harimo inkunga nyinshi zaba iz'ibikoresho,amafaranga, Igihe bazaba bishyize hamwe BDF izarushaho kubumva maze imishinga yabo ishyigikirwe."

Agakiriro ka Nyanza kubatse mu kagali ka Nyaruteja hafi y'isantere izwi cyane mu bucuruzi ifite n'isoko ryitwa Nyaruteja ryegereye umupaka w'u Burundi muri komini Busiga, intara ya Ngozi. Kuzuye mu kwezi gushize kwa Gicurasi uyu mwaka , gatwaye miliyoni 78 z'amafaranga y'u Rwanda. Kakaba kitezweho kuzakira abakora imyuga itandukanye irimo ubusuderi,ububaji n'ubudozi barenga 50.

 Aka gakiriro ka Nyanza kaje gasanga akandi k'icyitegererezo kubatse mu isantere ya Rwanza mu murenge wa Save, kakaba ko karatangiye gukora mu mwaka wa 2018 kakaba gakorerwamo n'abagera kuri 319 harimo urubyiruko 180.

MUNYENGABE Theodomire/Heza.rw