Nyaruguru : Amarerero y’Abana yasubije abagore mu kazi
Nk’uko amahirwe menshi y’umuturage wo mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali ari mu bucuruzi n’imirimo itari iy’ubuhinzi, uwo mu Karere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo amahirwe atabarika ayafite mu buhinzi.
Muri Nyaruguru, icyayi ni igihingwa ngengabukungu abahinzi, abasoroma, ndetse n’abigisha iyamamaza buhinzi bakesha ifaranga. Abakora mu cyayi cya Nyaruguru baturuka mu ntara zose z’u Rwanda.
Abagore nabo ntibasigaye inyuma, kandi umubare wabo munini, bakora mu gusoroma, aho bagomba kuzinduka, bagasiga abagize umuryango wabo bakiryamye.
Uyu murimo, utuma ababyeyi bafite abana batakirwa neza, dore ko usaba ubwitange n’imbaraga nyinshi, ku buryo nta mwanya wo kwita ku mwana bahetse babona.
Abagore bavuga ko bagorwa no kubona aho basiga abana ngo bajye gusaba aka kazi , kuko ba nyir’umurima batemerera ufite umwana .
Nyir’umurima w’icyayi, iyo yemereye aba bagore akazi, abahemba make ugereranyije n’abadafite abana cyangwa abagabo.
Nyirabizimana Eugenie wo mu mudugudu wa Mushwati, akagari ka Ngeri mu murenge wa Munini asobanura iki kibazo agira ati “Ikiraka cyo guhinga bakiduha binuba kubera ko tujyana n’abana bato.”
Yongeraho ati ‘’ Kubona akazi hano bisaba kujya mu cyayi kandi mu cyayi baduhemba bitewe n’ibiro wasoromye, ku muntu rero uhetse umwana ntiwabona uko ujya mu cyayi.’’
Iki kibazo, u Rwanda n’abafatanyabikorwa baharanira kuzamura imibereho y’umugore n’iterambere ry’icyaro muri rusange, baragihagurukiye, kugira ngo bafashe abagore nabo kubona akazi mu mirima y’icyayi, bityo bazamure ingo zabo.
Muri urwo rwego, mu karere ka Nyaruguru, ku wa 9 Kamena, ikigo Unilever gisanzwe gitera inkunga abahinzi b’icyayi muri Nyaruguru bafunguye ku mugaragaro amarerero atatu bubakiye abagore bakora mu cyayi, kugira ngo bajye babona aho basiga abana, bakore akazi batekanye, kandi nta w’ubavangura.
Muri uyu mushinga, Unilever kandi yateye inkunga ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku bagore UN Women bishyirwa mu bikorwa n’umuryango Adepe n’akarere ka Nyaruguru.
Ayo marerero yubatswe I Mata mu murenge wa Mata, i Viro muri Kibeho ndetse n’i Ngeri mu murenge wa Munini.
Alice Rugerindinda umukozi wa UN Women avuga ko gukuraho imbogamizi zituma abagore batabona imirimo ari ingirakamaro, kuko iyo badafite amafaranga n’umutekano mu ngo ushobora kubura.
Yagize ati ’’Twasanze kugira ngo abagore bashobore kujya gukora ni uko bagira ahantu hizewe basiga abana bityo bagende batekanye.’’
Alice Rugerindinda Umukozi wa UN Women avuga ko kugira ngo umugore ashobore gukora Ari uko aba afite aho asiga umwana hatekanye.
Rucamihigo Gregoire umuyobozi w’umuryango nyarwanda wita ku iterambere n’uburenganzira bwa muntu ADEPE , avuga ko byagaragaye ko umubyeyi ukora mu cyayi afite umwana bituma umusaruro uba muke kuko akora ariko atekereza umwana.
Byukusenge Assumpta umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyaruguru avuga ko gusiga abana mu marerero ari ikintu kimaze kuba umuco mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru , kandi ngo aho yubatswe hose arakora yaba ingo mbonezamikurire ndetse n’ayandi marerero yubatswe muri aka karere.
Ati’’Nta mubyeyi ukwiye kujya mu mirimo ivunanye ahetse umwana. Turasaba ababyeyi ko bakwitabira aya marerero bakajya bahazana abana bakahabasiga kuko nta kibazo bazahagirira hanyuma na bo bakajya mu mirimo yabo bakagaruka kubatwara batashye.’'
Nyiransabimana Jesephine wo mu mudugudu wa Viro, mu kagari ka Gakoma mu murenge wa Kibeho umubyeyi w’umwana umwe, avuga ko irerero rubatswe hafi ye ari agisubizo kuko yari yarahejwe ku ifaranga.
Ati’’Nahoze nsoroma icyayi nari maze no kubimenya cyane ariko namaze kubyara ntibongera kumpa akazi. Sinjye njyenyine byabayeho hari benshi duturanye bagiye bajya kugasaba bakakabima ngo nuko bahetse abana . Turishimye tubonye aho tuzajya dusiga abana ubundi tugakorera amafaranga na twe’’.
Aya marerero yatwaye arenga miliyoni 100.
Mu irerero abana bahabazana mu gitondo sa moya, bakahafata igikoma n'ifumguro rya sa sita.
Afite ibikoresho nkenerwa by’ingenzi, byaba iby’igikoni, iby’abana bakenera mu kwidagadura n’udukino twabo, ibiribwa ndetse n’ibiryamirwa baruhukiraho.
Mu gihe aya marerero yeguriwe akarere, nyuma y’amezi atatu azashyirwa mu maboko y'ababyeyi bazajya bakusanya ibyo kurya bakabizana bakabitekera abana bakanagena uko bazajya bitabwaho.
Kugeza ubu mu karere ka Nyaruguru hamaze kubakwa amarerero asaga 1000, aho buri mudugudu ufite byibuze amarerero atatu.
I
Mu iviro mu murenge wa Kibeho ahari imilima y'icyayi hubatswe irerero ry'abana rizafasha abagore kujya mu kazi ko gusoroma icyayi.
Irerero ry'abana ryubatswe mu kagari ka Ngeri mu murenge wa Munini rizatuma abagore basubira mu kazi ko gusoroma icyayi.
Byukusenge Assumpta umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyaruguru, avuga ko abagore babonye aho basiga abana batazongera kujya babajyana mu mirimo ivunanye.
Rucamihigo Gregoire umuyobozi wa Adepe avuga ko Ari ngombwa guteza imbere umugore.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw