Perezida Kagame yagaragaje internet ihendutse nk’igisubizo ku bibazo byinshi Isi ihura nabyo

Perezida Kagame yagaragaje internet ihendutse nk’igisubizo ku bibazo byinshi Isi ihura nabyo

Perezida Paul Kagame yavuze ko Isi iri mu bihe biyikomereye ndetse ahazaza hayo hadatanga icyizere gitomoye, ariko bishoboka ko ibibazo byose bihari byakemurwa binyuze ishoramari ryo gukoresha internet ihendutse.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 5 Kamena 2022 ubwo yatangizaga Inama ya Komisiyo y’Umuyoboro Mugari (Broadband Commission), yabereye i Kigali ku nshuro ya gatatu.

Yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga (International Telecommunication Union, ITU), Houlin Zhao na Dr Tawfik Jelassi uhagarariye Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) n’Umuyobozi wa Kabiri wa Komisiyo y’Umuyoboro Mugari, Carlos Slim.

Perezida Kagame yavuze ko kuva mu 2011, hari byinshi byakozwe ariko hakiri urugendo rurerure ngo internet ihendutse igere kuri bose.

Yagize ati "Turacyari mu bihe bikomeye mu by’ubukungu, politiki ndetse n’imibereho rusange ku Isi. Ahazaza hari ibyago n’ibizazane, ariko icyo twizeye ni uko imbogamizi duhura na zo zishobora gukemurwa neza kandi byihuse binyuze mu gushora imari mu gukoresha umuyoboro wa internet ihendutse kandi ihuriweho ku Isi.’"

Yifashishije urugero, Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari intambwe u Rwanda rwateye mu gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko mu mashuri, ashimangira ko bigerwaho binyuze mu bufatanye.

Yakomeje ati "Mbahaye urugero, u Rwanda rwungukiye mu mbaraga z’ubufatanye nk’igihugu cyakorewemo gahunda ya ’Giga initiative’ iyobowe na ITU na UNICEF."

"Umushinga w’ibanze wakorewe mu mashuri 63 wabyaye umusaruro mu gukuba inshuro nyinshi ubushobozi ndetse unagabanya ikiguzi ho 55%.’"

Gahunda igamije kugeza internet kuri buri shuri ku Isi izwi nka ’Giga Initiative’, yatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) na ITU mu 2019.

Igamije kugeza internet kuri buri shuri ku Isi, kuko ku Isi hakigaragara abantu barenga miliyari 2.9 bataragerwaho na internet.

Kuri iki gicamunsi kandi Perezida Paul Kagame yitabiriye isangira ryateguwe na Smart Africa, ryabaye mbere y’Inama ya Komisiyo y’Umuyoboro Mugari, Broadband Commission.

Aba bayobozi bateranye mu gihe mu Rwanda hagiye kubera inama yiswe ‘World Telecommunication Development Conference [WTDC]’, iteganyijwe ku wa 6-16 Kamena 2022.

Iyi nama izahuza abarenga 1000 barimo urubyiruko rw’abikorera, abayobozi n’abandi bafite ibikorwa bakora bigamije guhindura ubuzima bw’aho batuye. Izaba ifite insanganyamatsiko yo "Gusakaza itumanaho mu kugera ku iterambere rirambye."

WTDC ni ubwa mbere izaba ibereye muri Afurika. U Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama kubera impamvu zirimo ko nk’igihugu na Kigali by’umwihariko ari umujyi umaze kumenyekana nka "Smart City" ushyira imbere ikoranabuhanga mu buzima busanzwe bw’abawutuye.

Inkuru ; Igihe.com