Abantu 20 bamaze kwicwa n’imvura y’umuhindo

Abantu 20 bamaze kwicwa n’imvura y’umuhindo

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, yatangaje ko kuva imvura y’umuhindo yatangira kugwa, ibiza bimaze kwica abantu 20 ndetse abagera kuri 58 bakomeretse.

Iyi Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko iyi mibare ari iyo kuva ku wa 1 Nzeri kugera ku wa 28 Nzeri 2023.

Ivuga ko aba bantu bamaze kwicwa n’ibiza by’imvura y’umuhindo, kimwe cya kabiri cyabo bishwe n’inkuba zinakomeretsa abandi 43.

Imibare inagaragaza ko ibi biza byangije ibyumba by’amashuri 37 binasenye inzu 499 binangiza hegitari 58 z’imyaka ndetse byica inka ebyiri n’andi matungo 123.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Habinshuti Philippe, yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwararika, bakubahiriza inama bagirwa n’inzego z’ubuyobozi, bakirinda inkuba kandi bakava ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yanasabye abaturage kurwanya isuri no kuzirika ibisenge by’inzu.

ivomo;INKURU Y'IGIHE