Imyanda itabora igiye kuba isoko y’imirimo aho kuba ikibazo ku buzima bw’abantu
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 ukuboza I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku bidukikije, iri huriro ry’ubukungu bwisubira ku isi , rikaba ribaye irya gatandatu ari nabwo bwa mbere iri huriro ribereye ku mugabane w’Afurika.
Muri iri huriro Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yagaragaje uko u Rwanda rwakomeje gushyiraho ingamba zo kwita ku bidukikije , mu mwaka wa 2008 haciwe amashashi ndetse muri 2019, hacibwa n’ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa incuro imwe ibi bikaba byari mu rwego rwo kubungabunga no kugabanya ingaruka ku bidukikije ndetse no kuzamura imibereho y’abaturage.
Minisitiri Mujawamariya kandi yagaragaje ko iyi gahunda y’ubukungu bwisubira, ije isanga izindi zari zisanzweho, maze agaragaza n’icyo u Rwanda ruzayungukiramo.
Ati’’Ni gahunda ije yunganira izo twari dusanganywe, iyi gahunda rero ije yunganira izo zabanje yo kuvuga ngo ese bya bintu twaciye , ni gute twabibyaza umusaruro ,ni gahunda yo gukora ubukungu bwisubira ntihagire ikintu na kimwe kitubera umwanda ahubwo byose tukabikoresha , ubukungu bukisubira bityo tukagera ku bukungu Igihugu cyacu cyifuza, turifuza u Rwanda rwanda, rutoshye kandi rutengamaye’’.
Kugira ngo iyi gahunda igerweho Minisitiri Mujawamariya avuga ko bisaba ubushake bwa buri wese guhera mu ngo z’abaturage kugera ku buyobozi bw’Igihugu.
Ati’’ubushake bwa buri wese kumva ko hari ibyo dukoresha , hari ibyo dukenera kugura kandi tutanabikeneye, mu by’ukuri tugafata gahunda yo kumva ngo tugiye kugura ibyo dukeneye si ibyo dushaka, kuko hari sanga tugura byinshi twagera mu rugo ntitunabikoreshe kuko tutari tubikeneye mu by’ukuri . Yego amafaranga arakenewe kugira ngo iyi gahunda tuyishyire mu bikorwa, ariko iyo hari ubushake 50% y’igisubizo uba wakibonye kandi n’amafaranga azaboneka’’.
Buregeya Paulin ,Impuguke mu bidukikije akaba n'umuyobozi wa Coped Group. (Company for Protection of Environment and Development)sosiyete isanzwe ikusanya imyanda ikagerageza no kuyitunganya, avuga ko iyi gahunda y’ubukungu bwisubira yagira icyo ihindura, ariko ngo hagomba kubanza guhindura imyumvire y’abantu kuko batabyumva kimwe.
Ni ukuvuga abaturage ari nabo bakora imyanda, abayitunganya ndetse n’abayobozi aba ngo nibahuza imvugo intego izagerwaho.
Buregeya akomeza avuga ko iyi gahunda ifitiye umumaro munini abikorera batunganya imyanda. Ati’’Inyungu irimo ya mbere nuko akazi katuvunaga gutwara ibintu bivanze n’ibitavanze byatugoraga, icya kabiri biduteza ibibazo turangiza ubuzima bw’abantu cyane cyane abakozi bayiterura, kuko nubwo turimo gushaka amafaranga ariko tugomba no kurengera ubuzima bw’abantu’’.
Akomeza agira ati’’ Imirimo yo gutunganya imyanda mu bihugu biteye imbere birimo amafaranga. Bayabona kuko hari abandi babigizemo uruhare ni ukuvuga abakora imyanda, Twe rero tuyabura kuko batuvangiye, ibibora ,amacupa, ibyatsi, ibitaka , pulastiki barabivanga ugasanga ntacyo bitumariye, ariko habayeho kuvangura tugiye kubyungukiramo, icyo rero nicyo tuvuga twe nka Coped tuti’’ wabivanguye ukareba ko utabyungukiramo’’.
Buregeya Paulin impuguke mu bidukikije,avuga ko iyi gahunda yo kubyaza umusaruro imyanda itabora,abikorera bazayigiramo inyungu nyinshi.
Buregeya avuga ko kandi kugeza ubu hari imyanda batari babona uko bayibyaza umusaruro nk’imyenda ishaje, inkweto ndetse n’ibikapu. Icyakora ngo baracyanafite ikibazo cy’imyanda yangiza nk’amatara aya ngaya acanwa mu nzu usanga abaturage bayajugunya mu yindi imyanda, kandi arimo ikinyabutare cya mercure ngo bigatuma ifumbire bakora ntacyo imara kuko ishobora guteza ingaruka ku baturage, kubera uburozi burimo bushobora no gutera indwara ya cancer.
Icyakora Buregeya avuga ko nibaramuka babonye imashini bizabafasha kwihutisha akazi ndetse bakarinda abakozi babo, dore ko ngo nk’ifumbire y’imborera usanga bayikoraga mu mezi atandatu, ariko ngo hari ikoranabuhanga rihari ryo kuyikora mu minsi 15 hifashishijwe imashini.
Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc Minisitiri w'ibidukikije avuga ko nta kintu na kimwe kigomba kuba umwanda ahubwo byose bigomba gukoreshwa.
Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc Minisitiri w'ibidukikije yagaragarije abari mu nama uko u Rwanda rwakomeje gushyiraho ingamba zo kubanza ibidukikije.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw