U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara
Minisiteri y’Ubuzima Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Ukuboza 2023, ku bufatanye n’ikigega cy’Abanyamerika cy’Iterambere,USAID,batangije imishinga ibiri,” Ireme na Tubeho”, yitezweho gushyigikira amavuriro no kugabanya umubare w’ababyeyi n’abana bapfa babyara.
Umushinga ‘Ireme’ na Tubeho izamara imyaka itanu. Yatangiye muri Kamena uyu mwaka , ikazageza muri Gicurasi 2028.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric William Kneedler ,avuga ko iyi mishanga izatanga umusaruro ku nzego z’ubuvuzi mu Rwanda.
Yagize ati “Ni imishinga dufatanyijemo na Minisiteri y’ubuzima , kugira ngo, hatangwe serivisi z’ubuvuzi, zibashe kugira ireme no kugerwaho neza, bityo natwe tukabigiramo uruhare.”
Minisitiri w’Ubuzima,Dr Sabin Nsanzimana, nawe ashimangira ko ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika, buzasiga impinduka mu kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara.
Ati “ Umushinga wa mbere urarebana no kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana,(Tubeho) umushinga wa kabiri uzajya wubaka inzego z’ubuzima cyane abakora kwa muganga, harimo no kubakwa sisiteme z’ubuzima (Ireme).”
Dr Nsanzimana avuga ko iyi mishanga izarushaho kurinda indwara abanyarwanda.
Ati”Twishimiye ko ubwo bufatanye bugiye gukomeza, buziye n’igihe kuko muri Minisiteri y’ubuzima twari mu mavugurura atandukanye, ajyanye no guhugura abakozi bo kwa muganga benshi kandi ku rwego rwo hejuru, ari ukubaka ubuvuzi bw’ibanze haba ku rwego rw’abajyanama b’ububuzima,amavuriro na kaminuza, bifasha ibyo twari tumaze igihe dutegura kuko bisa nkaho bitangiriye rimwe, ku buryo mu myaka itanu twazaba twarabonye impinduka ifatika mu kurinda indwara abanyarwanda.”
USAID Ireme, ni umushinga watewe inkunga na leta Zunze Ubumwe za Amerika,ukazashyirwa mu bikorwa na MSH, aho washowemo angana na miliyoni 25 z’amadoari mu gihe cy’imyaka itanu.
Iyi mishinga ikazatangira mu turere 10 to mu ntara zitandukanye z’Igihugu.