Imiti igabanya ubukana ituma ababyeyi batanduza abana virusi itera SIDA
Bamwe mu bafite virusi itera sida bahamya ko gufata neza imiti igabanya ubukana no kubahiriza gahunda n’inama z’abaganga, byabafashije kubyara abana badafite virusi, bitandukanye n’ababanjirije kuko wasangaga babyara abana nabo bayirwaye, cyangwa bagahita bapfa bakibabyara.
Nyirakamana Marcelline wo muri aka karere afite imyaka 40, avuga ko akimara kumenya ko afite virusi itera sida yihebye cyane , akumva ko atazongera kubyara undi mwana, kuko yumvaga bavuga ko umuntu ubyaye yaranduye umwana we atabaho, cyangwa nawe avukana ubwandu, dore ko yari yaranabibonye ku muturanyi we wari uyirwaye akaza gusanga n’abana be babiri barayivukanye .
Icyakora kubahiriza gahunda n’inama z’abaganga byamufashije kubyara umwana muzima udafite ubwandu ubu agize imyaka 10.
Ati’’ Mutwite nakomeje kunywa imiti nk’uko muganga yabinsobanuriye bakajya bampamagara bagapima ibizamini bareba abasirikare b’umubiri ndetse na virusi zisigaye mu mubiri. Nkarya indyo yuzuye nkanywa amata n’igikoma cya sosoma baduhaga kwa muganga kugeza mbyaye . Umwana nawe bamuhaye umuti nkajya nkomeza kumwonsa bakanyereka igihe nzamugarura bagapima amaraso ye, bakambwira ko nta virusi afite’’.
Akomeza agira ati’’Agize amezi atandatu nakomeje kumuha imfashabere, agize umwaka n’igice bansaba kugabanya ibere nkongera imfashabere, ari nako mutoza kumucutsa yagize imyaka ibiri arivaho, ni nako bakomezaga bamukurikirana bamuha umuti, bamufata n’ ibizamini. Umwana wanjye ubu ni muzima nta kibazo afite , mbikesha kubahiriza gahunda ya muganga n’inama bangiraga, n’ubu ndacyafata imiti neza ni ikintu kinshimisha cyane kubona umwana naramubyaye mfite virusi ariko akaba ari muzima’’.
Nishimwe Yannick nawe wo muri aka karere, avuga ko yafashije umwana w’umukobwa wari warihebye amaze kumenya ko yanduye, yari afite virusi zirenga ibihumbi 50, uko yagendaga afata imiti ni nako zagabanukaga , kugeza ubwo ashatse umugabo ndetse aranabyara.
Ati’’Namufashije kubahiriza gahunda y’imiti, kwa muganga nkamuherekeza nkamukurikirana yari yarihebye cyane , yaranatangiye kurwara indwara z’ibyuririzi, ariko za virusi zaje kugabanuka zigera munsi ya 200, kubera gufata neza imiti yaje kwifatira icyemezo we ubwe ashaka umugabo, yaratwise ndetse afata imiti ituma umwana atandura, yarabyaye umwana we ni muzima nta kibazo afite, ubu barimo kwiteza imbere.’’
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kuva gahunda yo gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida yagera mu Rwanda, bigaragara ko iyi gahunda yagize umumaro, kuko yagabanyije umubare w’abana banduzwaga n’ababyeyi babo mu gihe batwite, babyara ndetse no mu gihe cyo konsa.
Dr Ndimubanzi Patrick umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi mu rwego rw’ubuzima muri Minisiteri y’ubuzima, ashingiye ku byo yiboneye ubwe, avuga ko agitangira akazi ko kuvura, wasangaga abana nka 40% bavuka bafite virusi, bayandujwe n’ababyeyi babo, ubu aho imiti ibonekeye no kubamenya hakiri kare imibare yaragabanutse kuko ubu abavuka bayifite , bari hagati ya 1% na 2%.
Ati’’Iyi gahunda irakora , inakora neza cyane ni ibintu bishimishije, akaba ari nayo mpamvu dushishikariza abantu kwipimisha hakiri kare, sida kuko niho hantu ho gufashiriza umubyeyi, iyo virusi ibonetse hariho uburyo bwo gufasha umubyeyi kugira ngo virusi itajya ku mwana’’.
Dr Ndimubanzi Patrick avuga ko kuva imiti igabanya ubukana yagera mu Rwanda umubare b'abana banduzwaga n'ababyeyi wagabanutse cyane
Dr Noêlla Bigirimana umuyobozi wungirije w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC , avuga ko mu Rwanda kuva imiti igabanya ubukana yahagera, imfu zaterwaga n’ubwandu zagabanyutse mu myaka 15 ishize.
Ati’’Turishimira ko serivisi za sida zitangwa mu bigo n’amavuriro yose yo mu Rwanda. Ibyo turabikesha ubwitange bw’abaturage ariko n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu buduha byose kugira ngo tubigereho’’.
Uyu muyobozi wungirije wa RBC avuga ko imibare y’umwaka ushize wa 2021 , igaragaza ko ku isi yose abantu basaga miliyoni 38 n’ibihumbi 400 bafite virusi itera sida , muri bo miliyoni 36 n’ibihumbi 700, ni abantu bakuru naho miliyoni imwe n’ibihumbi 700 ni abari munsi y’imyaka 15. Iyi mibare kandi igaragaza ko muri aba 54% by’abafite virusi itera Sida ari abagore n’abangavu. Abenshi bakaba babarizwa muri Afurika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara.
Abasaga 75% y’abafite virusi itera sida ku isi yose, babonye imiti igabanya ubukana ni mu gihe 81% by’abagore bafite iyi virusi babonye imiti ibafasha kutanduza abana. Ibi bikaba byaratumye ubwandu bushya n’imfu ziterwa n’iyi virusi bugenda bugabanuka .
Mu Rwanda mu myaka 15 ishize ubwandu bwa virusi itera SIDA bwagumye kuri 3% ku bantu bafite kuva ku myaka 15 kuzamura , ubwandu ku bana bavuka ku babyeyi bafite virusi itera sida, bwagumye munsi ya 2%. Mu bantu bagera ku bihumbi 230 bafata imiti bafite virusi itera sida , 94% muri bo bafata imiti igabanya ubukana , kandi bakaba bayifata neza.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne /heza.rw