Kirehe: Ikibazo cy’igwingira mu nkambi ya Mahama cyagabanutseho 40%

Kirehe: Ikibazo cy’igwingira mu nkambi ya Mahama cyagabanutseho 40%

Imibare y’abana bahuraga n’ikibazo cy’imirire mibi mu Nkambi y’Impunzi ya Mahama, yaragabanutse ku kigero cya 40% kuva mu mwaka wa 2019 kugeza muri 2021.

Ibi byatangajwe ubwo umuryango mpuzamahanga wita ku bana Save the Children watangizaga ku mugaragaro gahunda yayo y’ibikorwa izakora kuva muri 2022 kugeza muri 2024 (Country Strategic Plan 2022-2024).

Uyu muryango uvuga ko abana bazahazwaga n’imirire mibi bavuye ku 1064 mu mwaka wa 2019 bagera ku bana 636 mu mwaka wa 2021 binyuze muri gahunda zayo z’ubukangurambaga, bujyanye gutegura indyo yuzuye. Ubu bukangurambaga bwakorwaga n’abakorerabushake b’impunzi baba mu nkambi ya Mahama, aho basurage umuryango ku muryango babasobanurira uko bategura indyo yuzuye irinda umwana kugwingira.

 Marcel Sibomana, Umukozi wa Save the Children avuga ko gahunda y’ibikorwa ya 2019-2021 yateguwe hashingiwe ku ngingo Nkuru eshatu, imwe muri zo ikaba yari ukugabanya imibare y’abana bapfa bakivuka. Ibi bikaba byaragezweho binyuze mu kwita ku buzima bwabo ndetse no gushyiraho gahunda yo gukangurira ababyeyi kugaburira abana babo indyo yuzuye.

Yagize ati:”Muri gahunda y’ibikorwa ya 2019-2021, Save the Children yashakaga kugabanya imibare y’abana bapfa bakivuka, binyuze mu bikorwa byo kongerera imbaraga urwego rw’ubuzima ndetse no mu bukangurambaga bujyanye no gutegurira abana indyo yuzuye muri  iyi  nkambi ya Mahama.”

Raporo y’isuzuma ryakozwe n’Umuryango w’Abibumbye n’Imiryango Mpuzamahanga yasohotse mu mwaka wa 2021, yagaragaje ko Save the Children yagize uruhare rufatika mu igabanuka ry’imibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu; bo mu nkambi y’Impunzi ya Mahama; bagwingira aho bavuye kuri 26% muri 2019 bakagera kuri 24.4% muri 2021. Ibi kandi bikaba bishimangirwa n’abana bafite ibibazo by’imirire mibi bavuzwa bataha iwabo, aho bavuye kuri 75% mu mwaka wa 2019 bakagera kuri 90.7% mu mwaka wa 2021.

Umutoni Gatsinzi  Nadine ,Umuyobozi wikigo  cy’igihugu  gishinzwe  imikurire  y’umwana NCDA avuga Save the Children yagize uruhare rufatika mu guteza imbere amarerero y’abana bato, ndetse no kwita ku buzima bw’umwana kuva akivuka binyuze mukongerera ubumenyi inshuti z’umuryango ndetse n’abafashamyumvire mu buzima.

Yagize ati:”Ndagira ngo mbashimire umusanzu mugira mu kubungabunga umwana binyuze mu burere bw’abana bw’abana bato, kurinda abana, ndetse no kwita ku buzima bw’umwana kuva akivuka kugeza ku myaka itanu. Ariko kandi mwagize n’uruhare mu gutegura amategeko arengera umwana mu Rwanda ndetse no mukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

Ubufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga wita ku bana Save the Children, na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’indi miryango itegamiye kuri leta butuma abana baba mu Nkambi y’Impunzi ya Mahama barushaho guhabwa serivisi zinoze zijyanye n’uburezi, ubuzima ndetse no kurengera uburenganzira bwabo.

Maggie Korde, Umuyobozi mukuru wa Save the Children mu Rwanda no mu Burundi, ashimangira ko muri gahunda y’ibikorwa uyu muryango uzashyira mu bikorwa mu guteza imbere uburere n’ubuzima bw’abana bato kuva muri 2022 kugeza muri 2024, hazubakwa ibitaro bifite ubushobozi bwo gutanga serivisi zo kubaga ababyeyi bagiye kubyara aho kubohereza mu bitaro by’akarere ka Kirehe, ibi bikazagira uruhare rufatika mu kugabanya imibare y’abana bapfa bavuka mu nkambi ya Mahama.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku bana, Save the Children Rwanda, wari wateganyije ko kuva muri 2019 kugeza muri 2021, abana bo mu nkambi y’impunzi ya Mahama bari bafite ikibazo cyo kugwingira bari kugabanuka bakagera kuri 52%, mu gihe u Rwanda ruteganya ko muri 2024 abana bato bafite ikibazo cyo kugwingira baba baragabanutse bakava kuri 38% bakagera kuri 15%.

I

Ikibazo cy'igwingira  mu nkambi  y'impunzi ya Mahama  cyagabanutseho 40%