Musanze : Uko abajyanama b’ubuzima bafashije mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko bwashoboye guhangana n’icyorezo cya covid-19, babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake youth volunteers , babafashaga mu gukumira iki cyorezo no gukangurira abaturage kubahiriza ingamba zabaga zashyizweho.
Mu kiganiro Axelle Kamanzi umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka karere yahaye abanyamakuru bakora inkuru z’ubuzima bibumbiye muri ABASIRWA, yavuze ko bazirikana uruhare rw’abajyanama b’ubuzima n’urw’abakorerabushake, mu gukumira no kurwanya icyorezo cya covid-19 cyari kibasiye aka karere.
Ati’’Nk’abarwayi babaga batarembye barwariye mu rugo abajyanama b’ubuzima nibo badufashaga bakajya kureba uko bameze, kuko nibo babaga bari hafi yabo . Abakoererabushake b’urubyiruko nabo baradufashaga gukangurira abaturage guhana intera igihe bari mu isoko, muri gare se n’ahandi. No mu gihe cyo gukingira babaga bari hafi aho bashyira abantu ku mirongo, mbese baradufashije mu buryo bugaragara mu guhangana na covid-19’’.
Nduwayezu Gilbert umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Musanze , avuga ko iki kigo nderabuzima cyagize uruhare mu guhashya iki cyorezo, hashyirwaho gahunda y’isuku nko gukaraba kenshi, gukingira , kwambara agapfukamunwa no gukora ubukangurambaga butandukanye.
Ati’’ Iyo umuntu aje tukamupima tukamusangamo covid-19 tubanza kumushyira ahantu ha wenyine, tukamuha umuti wa paxlovid hanyuma tukamwohereza mu rugo agakurikiranwa n’umujyanama w’ubuzima. Niwe ureba uko ameze akamenya niba yariye niba yakomeje gahunda yo kwirinda no kutanduza abandi , nyuma yazamara iminsi iteganyijwe wa mujyanama w’ubuzima akamuherekeza akamuzana hano tukongera tukamupima covid-19 tureba ko yakize cyangwa akirwaye.’’
Uruhare rw’abajyanama mu guhashya iki cyorezo kandi runemezwa na Mbonimpaye Marie Salome , umuforomo ushinzwe gahunda yo kurwanya ibyorezo mu bitaro bya Ruhengeri, uvuga ko mu guhangana n’iki cyorezo bafashe ingamba zitandukanye , kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda haba kwa muganga cyangwa aho abaturage batuye.
Ati’’ Abarwayi bageze ubwo batubana benshi hano kwa muganga , biba ngombwa ko tujya tubasubiza mu ngo akaba ariho tubavurira , icyo twita home based care. Abajyanama b’ubuzima baradufashije cyane bari bigishijwe uburyo bwo kwirinda bakajya kureba abarwayi. Ni abantu bahora biteguye guhangana n’icyorezo hamwe na twe.’’.
Mu karere ka Musanze habarurwa abajyanama b’ubuzima 1715. Usibye kuba barafashije mu guhangana na covid-19 bafashije no muri gahunda yo gukingira abarwayi. Imibare itangwa n’ibitaro bya Ruhengeri , igaragaza ko abamaze gufata urukingo rwa mbere ari 386.094 bangana na 84.5%. Abamaze kwikingiza incuro ya 2 bakaba 336.864 (73.7%) , urwo gushimangira bwa mbere 178.372 (39.0%) ni mu gihe abangana na 13.308 (2.9%) bamaze guterwa urwo gushimangira rwa kabiri.
Abantu bakingiwe ku kigo nderabuzima cya Musanze ni 62.270, abahawe urukingo rwa mbere bangana na 38.738, naho abahawe urukingo rwa kabiri akaba ari 20.131 , mu gihe abahawe urwa 3 ari 2.868 naho abahawe urukingo rwa 4 rushimangira rwahabwaga abakuze ni 1.033.
Abaforomo mu bitaro bya Ruhengeri bavuga ko abajyanama b'ubuzima babafashije guhangana na covid-19
Nduwayezu Gilbert umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Musanze avuga ko abajyanama b'ubuzima aribo bakurikirana abarwaye ba covid-19 barwariraga mu rugo
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw