Kamonyi: Gahunda y’ijwi ry’umurwayi irafasha kugaragaza serivisi zitanoze
Gahunda y’ijwi ry’umurwayi ni gahunda yazanywe n’umufatanyabikorwa w’akarere ka Kamonyi intrahealth binyuze mu ingobyi activity, iyi gahunda yashyizwe mu bigo nderabuzima byose byo mu karere ka Kamonyi, aho abarwayi batanga ibitekerezo by’ahakigaragara serivisi mbi bigashyirwa mu gasanduku k’ibitekerezo kabugenewe, maze bikazashyikirizwa ikigo nderabuzima bakagaragarizwa uko abarwayi bahivuriza babona serivisi .
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rukoma Nyiranzanywayimana Speciose, avuga ko iyi gahunda yatumye bamenya uko bahagaze muri serivisi baha abarwayi baje babagana, maze bikabafasha kwikosora. Ati’’ Nkatwe hano abarwayi batunenze ko aho twakiriraga abarwayi ari hato hakaba hari hababangamiye, uyu munsi twarabikosoye ubu dusigaye tubashyira mu cyumba cy’inama akaba ari ho bategerereza kuko ho haragutse’’.
Akomeza agira ati’’ Ikindi batunengaga hano ni ubwiherereo bwari ubwa kera bakavuga ko bushaje ubu twubatse ubundi bushya, banatugaye kandi ko umukozi wari ushinzwe gutanga numero yabikoraga nabi hakaba harimo akabazo aho uwaje nyuma yashoboraga gutanga abandi, ubu numero zisigaye zitangirwa ku marembo uwinjiye wese agafata numero ihwanye n’igihe yahagereye’’.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Kamonyi Uwiringira Marie Josée avuga ko iyi gahunda ari nziza kuko yafashije abaturage kwisanzura bakagaragaza uko babona serivisi bahabwa, kandi ikaba yaranafashije ubuyobozi kumenya uko serivisi zitangirwa mu bigo nderabuzima zimeze, aho byagaragaye ko hari serivisi zitanoze byanafashije kwisubiraho ubu bakaba bafite amanota meza.
Ibi ngo bikaba byaratewe nuko abaturage bashishikarijwe na intrahealth kugaragaza aho babona serivise zitameze neza. Ati’’Umwaka ushize barabikoze bagaragaza ibigo nderabuzima byatunzwe agatoki mu gihembwe cya kabiri cy’ubuzima cy’umwaka ushize, ubu ejo bundi turi muri raporo twasanze ibyo bigo nderabuzima ubu nibyo byahembwe ko byatanze serivisi nziza.’’
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko basabye ibigo nderabuzima kujya byakira uko ibitekerezo by’abarwayi byaje, byaba ari byiza bakabikomeza ariko kandi byaba ari na bibi bakabikosora, kuko kunengwa ngo bituma umuntu amenya uko ahagaze maze akikosora.
Ibigo nderabuzima byari byanenzwe nk’uko byagaragajwe na ingobyi activity bivuye mu byo abagana ibigo nderabuzima bashyize mu dusanduku tw’ibitekerezo ubusanzwe ducungwa na ingobyi ndetse n’umukozi ushinzwe imibereho mu murenge, ni ikigo nderabuzima cya Musambira cyanengwaga kubwira nabi abarwayi, icya Gihara cyanengwaga ubwiherero butameze neza , Karangara banengwaga muri gahunda yo gupima abagore batwite. Kuri ubu ngo ijwi ry’umurwayi ryabafashije kwikosora bakaba ari nabo baje mu myanya ya mbere uyu mwaka ndetse baranabihemberwa.
Nyiranzanywayimana Speciose, uyobora Ikigo nderabuzima cya Remera Rukoma avuga ko iyi gahunda yabafashije gukosora ibitaragendaga neza.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw