Bugesera : Ubuyobozi bwagaragaje ingamba zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya Marburg na covid-19
Icyorezo cya Marburg kivugwa ko cyamaze kugera muri Tanzaniya, nubwo kitaragera mu Rwanda ariko ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera n’ibitaro bya Nyamata , buvuga ko bwamaze kwitegura guhangana n’iki cyorezo nubwo kitaragera mu Rwanda.
Muri aka karere gafite umupaka ugahuza n’Igihugu cy’u Burundi, hashyizweho uburyo bwo kwirinda iki cyorezo ndetse n’icyorezo cya Covid-19, aho umugenzi abanza kwerekwa aho akaraba intoki ndetse agafatwa ibipimo, ngo harebwe ko nta bimenyetso by’izi ndwara z’ibyorezo afite.
Nzasigiki Emmanuel umuforomo woherejwe n’ibitaro bya Nyamata ukorera ku mupaka wa Nemba, avuga ko mu byorezo bakunze kureba harimo icya covid-19, Ebola n’ibindi
Ati’’ Tureba ko nta bimenyetso mpuruza baba bafite ngo tubashyire mu kato k’igihe gito kitarenze amasaha 24. Tureba ko afite umuriro, inkorora ,ibicurane cyangwa adafite uduheri ku mubiri cyangwa ava mu maraso mu mazuru’’.
Akomeza agira ati’’ nk’ubu muri iyi minsi turimo kumva icyorezo cya Marburg mu baturanyi bacu, nubwo nta muntu turabona hano ku mupaka ariko tugomba guhora twiteguye guhangana nacyo. RBC yaduhaye amabwiriza tugomba kugenderaho ko umuntu wese utambutse tugomba kumukekaho izo ndwara , tukabanza tukamupima ko nta bimenyetso afite,nta muntu waducaho n’umwe tutamupimye ".
Kuri ubu mu karere ka Bugesera hubatswe ibitaro bishobora kwimurwa bigashyirwa ahari ibyorezo (mobile field hospital) byo gufasha abarwayi byagaragayeho. Ariko no mu gihe hatari ibyorezo, ngo bifasha abandi barwayi cyane cyane abakeneye kubagwa baturutse no mu bindi bitaro.
Dr Rutagengwa William umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyamata , avuga ko nta mpungenge bafite kuko biteguye guhangana nacyo. Ati’’ Navuga ko n’ubu turi mu gihe cy’icyorezo cya Marburg kuko mu baturanyi kirahari , kandi ni icyorezo kiri mu ndwara zikomeye ukurikije uburyo cyandura. Rero ni nk’uko mu minsi ishize Ebora yari iri muri Uganda kandi nabwo twari twiteguye niyo mpamvu no muri ibi bitaro mubonamo ibikoresho bishyashya’’.
Akomeza agira ati’’ Turiteguye kandi by’umwihariko mu karere ka Bugesera nk’akarere kafite umupaka wa Nemba naho turiteguye, turapima kandi hashyizweho uburyo bw’ubwirinzi aho abantu babanza bagakaraba intoki’’.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho Imanishimwe Yvette, mu kiganiro yahaye abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ryo kurwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo Abasirwa , yavuze ko abaturage barimo guhabwa amakuru kuri iki cyorezo binyuze mu nama bagirana, inteko z’abaturage umugoroba w’imiryango aho bakomeza kubashishikariza gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.
Ibi bitaro byashyizwe mu karere ka Bugesera ,bifite ibitanda 92 kandi bikaba bishobora kwakira abarwayi b’indembe 30.Bifite serivisi zose zisanzwe zitangirwa mu bitaro ku buryo uwafatwa n'ibi byorezo ariko afite indi ndwara atabura uko yitabwaho.
Dr William Rutagengwa umuyobozi mukuru w"ibitaro bya Nyamata, avuga ko ibitaro bubakiwe bigendanwa birimo ibyangombwa byose bizabafasha guhangana n'ibyorezo
Ku mupaka wa Nemba uhageze wese asabwa kubanza gukaraba intoki ngo atanduza abandi.
Uyu ni umwe mu bagenzi bakoresha umupaka wa Nemba yari arimo gukaraba intoki , ubwo abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA bageraga kuri uyu mupaka bamussnze arimo gukaraba intoki nk'uko amabwiriza abisaba
Nzasigiki Emmanuel umuforomo woherejwe n'ibitaro bya Nemba avuga ko nta mugenzi n'umwe utambuka atabanje gupimwa ko nta bimenyetso afite .
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Bugesera Imanishimwe Yvette , mu kiganiro n'abanyamkuru bo muri ABASIRWA, yavuze ko abaturage barimo gushishikarizwa kwirinda ibi byorezo harimo no gukomeza gukaraba intoki.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw