Bugesera: Ntibatewe impungenge n’urukingo rwa covid-19 rurimo guhabwa abana
Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, bavuga ko nta mpungenge bafite zo kuba abana babo barimo gufata urukingo rwa Covid -19, bakabishingira ko nabo bikingije kandi bakaba nta ngaruka rwabagizeho.
Abana barimo guhabwa urukingo rwa covid-19 rwo mu bwoko bwa Pfizer rufite umwihariko wo kuba rwarakorewe abana bato, ni rwo rurimo guhabwa abana bafite kuva ku myaka itanu kugeza kuri 11 ,bo mu karere ka Bugesera.
Kuri ubu mu murenge wa Gashora harimo gukingirwa abana bari mu ngo mbonezamikurire ,ababyeyi babo bavuga ko nta mpungege bafite kuri iyo gahunda kuko bahawe amakuru yose ajyanye n’izo nkingo.
Mukansanga Dative wo mu kagari ka Kagomasi ni umwe mu babyeyi bari baherekeje abana kuza kwikingiza, avuga ko nta mpungenge na nkeya afitiye urukingo ruterwa umwana we, kuko ari uburyo bwo kumwongerera ubudahangarwa.
Ati’’ Natwe twarakingiwe kandi ntacyo twabaye, twabonye kwikingiza byaradufashije kwirinda covid-19 kubera ko twari twabonye ubudahangarwa.Rero nta bwoba namba dufite ibikorerwa abana bacu ni ibyo kubagirira neza’’.
Ibi kandi binemezwa na Domina Mukandagijimana , umuyobozi w’urugo mbonezamikurire rwa kagomasi ,uvuga ko ababyeyi babyishimiye kandi bakitabira no gukingiza abana babo.
Ati’’ Twagiye tubasanga mu ngo tukabibabwira ukabona barabyishimiye cyane bagahita babazana’’.
Habimana Landward umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gashora, nawe yemeza ko ababyeyi babyumvise cyane, kuko niyo baje mu kagari gukingira usanga babakurikirana mu kandi kagari.
Ati’’Ababyeyi barabyumvise cyane kubera ko tugenda twimuka tukava mu kagari kamwe tukajya mu kandi ariko usanga badukurikirayo bazanye abana kuko bacikanwe.
Akomeza agira ati‘’Ikindi cyatweretse ko babyishimiye n’uko hari n’abumva ko turimo gukingira abana bo mu irerero ugasanga bazanye n’abatarageza ku myaka dukingira, rero tubona rwose barabyakiriye neza’’.
Mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera bateganya gukingira abana 942 babarizwa mu bigo mboneza mikurire 36 bigize uyu Murenge. Ni mu gihe mu karere kose ka Bugesera gukingira abana bigeze ku kigero cya 43%, kuko mu bana 71570 bateganyijwe guhabwa uru rukingo bamaze gukingira abana 30.442.
Habimana Landward umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Gashora avuga ko muri uyu murenge bateganya gukingira abana 942
Umwe mu babyeyi avuga ko nta mpungenge bafite zo kuba abana babo barimo gukingirwa covid-19
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne /heza .rw