Nyanza: Undi muvuno mu gukumira inda ziterwa abangavu imburagihe
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 7 Nyakanga 2022, umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme , yavuze ko kuri ubu mu bigo nderabuzima by’aka karere hamaze kugezwamo za televiziyo (Téleviseurs), zizajya zigishirizwaho ubuzima bw’imyororokere no kwirinda indwara, hagamijwe kugabanya inda ziterwa abangavu imburagihe.
Meya Ntazinda yavuze ko izi televiziyo zashyizwe mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Nyanza, kugira ngo zibafashe kwigisha abaturage cyane cyane urubyiruko. Ati’’ Twazihawe n’umufatanyabikorwa ingobyi , rero tuzajya tuzikoresha mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere,kuboneza urubyaro n’ubukangurambaga ku buzima rusange ariko cyane cyane hibandwa ku rubyiruko. Turizera ko zizatanga umusaruro mwiza kuko tuzitezeho kugabanya inda zaterwaga abangavu kubera kutamenya ubuzima bw’imyororokere’’.
Rukundabahizi Bernard umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gahombo, avuga ko izi televiziyo zije kubafasha gutanga inyigisho zagenewe urubyiruko, kuko bari basanzwe barwigisha ku buzima bw’imyororokere, ariko bigasaba ko umuforomo abigisha mu magambo gusa. Ubu bazajya babigisha banabibereka.
Ati’’ Kuri gahunda y’ikigo nderabuzima cyacu ,buri wa gatanu aba ari umunsi wo kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere, hari umukozi ubishinzwe unashinzwe by’umwihariko urubyiruko yabigishaga, ariko burya urubyiruko rukunda ko ubigisha ibintu ariko banabireba, twabigishaga mu magambo gusa ubu bizatworohera kuko bazaba biga ibyo bareba noneho n’amaso yabo bityo babone ko n’ibyo ubabwira ari ukuri’’.
Akomeza avuga ko uretse kuba zizanaborohereza akazi, ariko zizanafasha n’abandi baturage bagana ikigo nderabuzima. Ati ‘’ Ubu tuzajya dukoresha CD cyangwa flash ziriho amashusho atanga ubutumwa ku ndwara runaka, uko bayirinda ,…dushyiremo abantu baje kwivuza zibafashe, cya gihe umurwayi ategereje serivisi, niba yafashwe ibizamini ategereje ibisubizo cyangwa ategeje imiti, abe areba ya mashusho binamufashe kutarambirwa, ariko na none hari ubutumwa bundi arimo kuhabonera’’.
Akarere ka Nyanza gafite ibigo nderabuzima 17, ubusanzwe 7 muri byo byari bisanzwe bizifite ibigo nderabuzima 10 byari bisigaye akaba ari byo biherutse guhabwa izi televiziyo,ku bufatanye n’umufatanya bikorwa w’aka karere witwa Ingobyi. Imwe ikaba ifite agaciro k’ibihumbi magana atanu na mirongo itanu (550) y’amafaranga y’u Rwanda.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw