Rubavu : Ingaruka zikomeye ku bagore bahoze bakora ubucuruzi babuvanwamo na covid-19
Bamwe mu bakorera ubucuruzi mu karere ka rubavu, biganjemo abagore bari batunzwe no kujya gushaka imari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo , bavuga ko icyorezo cya covid-19 cyabangamiye ubucuruzi bwabo kugeza ubwo hari n’ababuze igishoro gucuruza bigahagarara burundu.
Bugenimana Florence wari usanzwe akora ubucuruzi imbere mu gihugu ndetse no muri kongo, avuga ko nibura mbere ya Covid -19 yari afite igishoro kuri we yita ko gihagije bikamufasha kwiteza imbere ndetse no gutunga umuryango we. Kuri ubu ubucuruzi bwe bwarahagaze.
Yagize ati”Mbere ya covid -19 nari mfite igishoro kigera ku bihumbi 500, nacuruzaga hano mu karere ka Rubavu nambuka njya muri kongo kuhakorera ubucuruzi nkagurisha ibyo nambukanye nkagurakana ibindi. None ubu kubera ingaruka za COVID 19 sinkijya muri congo na hano mu Rwanda nsigaye ncuruza ibase y’ibigori ku gishoro cya bitanu, abana kugira ngo bige, kurya n’ibindi umuryango ukeneye ni ikibazo kubera ubushobozi.”
Ibi kandi abihuriraho na Nyiranzeyimana Petronille ucuruza inkweto, uvuga ko covid-19 yatumye barya igishoro cyose yari afite none akaba asigaye azunguza inkweto mu mujyi wa Rubavu.
Ati’’ Twarakoraga hano amafaranga akaza ariko twagiye muri guma mu rugo n’igishoro cyose turakirya n’aho badufunguriye ngo twongere gukora byaranze, kubera igihe twamaze twicaye, nkanjye rwose narahombye sinkibasha gutunga umuryango uko bikwiye .”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse umuyobozi wako, mu kiganiro yahaye abanyamakuru bibumbiye muri Abasirwa, yavuze ko ubucuruzi mu karere ka Rubavu bwazahajwe n’icyorezo cya covid-19 ku buryo bugaragara ariko cyane cyane ngo umubare munini ni abagore.
Ati:''Nk’akarere k’ubukerarugendo gafite amahoteli menshi ba mukerarugendo bari barahagaze.Urumva abafite amahoteli ntibacuruzaga mbese ubucuruzi muri aka karere bwarazahaye kubera covid- 19 .
Akomeza agira ati’’ 80% by’abacuruzi bazahajwe na covid-19 ni abagore , nibo bambukaga cyane bakajya kugurisha ibintu bakazana ibindi bagatunga imiryango yabo.Cyane ko n’amafaranga aka karere kahawe yo kugoboka abacuruzi bagizweho ingaruka na covid -19 yabaye nk’agatonyaganga mu nyanja , aka karere kagenewe miliyoni 250 ariko yabaye make, ahubwo nimuzajya mubona abaturage bacu bakora ubucuruzi mujye mubihanganisha.”
Kambogo Ildephonse Meya w'akarere ka Rubavu, avuga ko abagore ari bo benshi bashegeshwe na covid-19
Ku ruhande rw’urugaga rw’abikorera PSF Rusanganwa Léon Pierre umuhuzabikorwa wa gahunda y'ubuzima muri uru rugaga, avuga ko n’ubwo hari aho iki kigega kitabashije gusubiza ibibazo byose byatewe na covid mu bucuruzi, ariko hagiye gukomeza gukorwa ubushakashatsi bujyana n’ubuvugizi ngo businesi zazahaye zisubire ku murongo binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye.
Icyorezo cya covid-19 kikaba cyaratumye ibikorwa bimwe by’ubucuruzi bwanditse n’ubutanditse cyane cyane ubuciriritse buhagarara burundu, nubwo Leta yashyizeho ikigega nzahurabukungu ku bacuruzi bazahajwe na covid hari abacuruzi muri aka karere bavuga ko batigeze bamenya iby’aya mafaranga.
Ubuyobozi bw'aka karere buvuga ko mbere ya covid-19 umupaka uhuza u Rwanda na kongo wanyurwagaho n'abantu basaga ibihumbi 50 buri munsi, kuri ubu ngo ntibarenga ibihumbi 10 ku munsi.Uyu mupaka ngo ukaba warigeze no kunyurwaho n'abantu ibihumbi 99 ku isi yose uza ku mwanya wa kabiri nyuma ya Mexico
Icyakora abatuye mu karere ka Rubavu bavuga ko kuba hatakiri urujya n’uruza bajya muri kongo gushakayo imirimo, kurangura ibintu no kugurishayo ibindi , nabyo biri mu bituma batakibona amafaranga nka mbere, ba
kifuza ko Leta yabafasha ikaborohereza kujya muri kongo.
Rusanganwa Leon Pierre umuhuzabikorwa wa gahunda y'ubuzima muri PSF avuga ko ubu barimo kureba uko hakorwa ubuvugizi businesi zahagaze zikongera gukora.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw