Muhanga: Aborojwe inka bahamya ko baciye ukubiri no kugura ifumbire n'amata
Bamwe mu batuye mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, borojwe inka ku mu nsi mpuzamahanga w’ibiribwa, bavuga ko izi nka zigiye kubakura mu bukene bari bamazemo igihe zibaha ifumbire abandi zikabaha amata.
Nsabiyeze Gabrièl umusaza w’imyaka 70 wo mu mudugudu wa Rukoma mu kagari ka Ruhango umurenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, abarizwa mu cyiciro cya mbere .Avuga ko yagorwaga no kubona ifumbire yo guhingisha akalima gato afite , ibyatumye ashaka umuntu aragirira inka kugira ngo nawe abone icyo afumbiza. Kuri ubu ibyishimo ni byose kuko yabonye inka ye ndetse bakayimuha inahaka.
Ati’’ Nagiraga ikibazo cyo guhinga sinsarure kubera kudahingisha ifumbire. Bampaye inka yanjye ihaka kandi ifite agaciro k’ibihumbi 400 hatarimo inyana yo mu nda. Ndishimye ubu nubwo njye ntashoboye kuyahirira ariko mfite umugore n’umwana bazayitaho. Ubundi nimara kubyara nkitura nzagerageza iyo ibyaye ninyigurisha nguremo akandi kalima kanyegereye’’.
Haragirimana Emerithe utuye mu mudugudu wa Bureramana, avuga ko yahawe inka kubera ko aba mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, akaba atishoboye kuko nta sambu agira. Icyakora ngo yari atunzwe no kwatisha imilima agahinga. yahoraga yifuza korora nk’abandi kugeza ubwo abisaba Imana mu isengesho ndetse anavuga ko nayibona azajya kuyishima mu rusengero.
Ati’’ sinabona icyo mvuga ariko iyi nka izahindura byinshi mu buzima bwacu. Natishaga imilima nkajya no kugura ifumbire. Ifumbire irahenze cyane inaha kuko ntabwo hari inka nyinshi cyane kandi tugakunda guhinga ku buso bunini , mbese ugasanga twese turayishaka turi benshi kandi abafite inka ari bake bigatuma ihenda. Ubu rero ifumbire ndayibonye sinzongera kuyigura ndetse nzaba mbonye amata yo kunywa n’abana banjye’’.
Uwiragiye Forodeta wo mu mudugudu wa Muyebe nawe wahawe inka yavuze ko yajyaga yifuza amata yo kunywa akayabura, ndetse n’abana yabyaye yabona amafaranga akayagura ariko akabona atabahagije. Usibye kuba izamuteza imbere n’umuryango we ngo yiteze ko izanamuvana mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe arimo akajya mu cya 3.
Ati’’Mba mu cyiciro cy’abatishoboye kuko ndi umukene nubwo mfite umugabo, ariko twari dukennye iyi nka izadufasha kuva mu cyiciro twari turimo natwe tujye mu kisumbuyeho, kuko tugiye guhinga tweze ‘’.
Ubwo yifatanyaga n’abatuye mu karere ka Muhanga mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, Dr Mukeshimana Gerardine Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi , yasabye abaturage gukomeza guharanira ko ubuhinzi n’ubworozi bakora , byababyarira umusaruro mwiza. Agira ati’’Nka minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, abo dufatanya n’ubuyobozi bw’akarere , tuzagumya kubaba hafi muri gahunda zose dusanzwe dukoranamo yaba iza girinka n’iz’amatungo magufi, ubuhinzi buteye imbere. Umugabo n’umugore bagomba kuba bari hamwe , inka ikaba iy’umuryango ntabwo ari iy’umugabo wenyine..’’
Dr Mukeshimana Gerardine Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, yasabye abagabo kumva ko inka atari izabo ahubwo inka ari iy'umuryango
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko kuri uyu munsi abaturage bahawe inka ari 31, bose bakaba ari abatishoboye babarizwa mu cyiciro cya 2 n’icya mbere.
Nsabiyeze w'imyaka 70 yashimishijwe no kuba abonye inka ubundi yajyaga aragir iz'abandi
Uwiragiye FLodette ngo atandukanye no kongera kugura amata y'abana
Haragirimana Emeritha wajyaga ahingisha ifumbire aguze, atandukanye no kongera kuyigura
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw