Kamonyi: Abamamyi barabangamira imikorere y'ikusanyirizo
Bamwe mu borozi bo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge, bahitamo kugurisha amata mu bamamyi aho kuyajyana ku ikusanyirizo bafite muri uyu murenge, ibi ngo bigira ingaruka ku mikorere y'iri kusanyirizo kuko amata baba bagomba kwakira buri munsi batayagezaho , kuko aba yagiye agurishirizwa hirya no hino kuri za butike n'ahandi bayacuruza.
Karangwa Ephrem umwe mu borozi bari muri koperative Amizero y'aborozi ari nayo icunga ikusanyirizo ry'amata rya Rugobagoba riri mu murenge wa Gacurabwenge , avuga ko hari aborozi bahitamo kugurisha amata yabo mu bamamyi , n'abayacuruza hirya no hino mu dusanteri ngo bitwaje ibiciro aba akaba ari nabo babangamiye imikorere yaryo. Agira ati ''hari abo usanga bayagura n'abaturage , hari abayajyana kuri za butike na za resitora . Bitwaza ko babaha amafaranga 300 kuri litiro , ariko urumva ntaba apimye ntaba ameze neza ''.
Karangwa akomeza avuga ko bifuza ko iteka rya Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi rigaragaza ko amata yose agomba gucuruzwa yanyuze ku ikusanyirizo, kugira ngo abe yapimwe ndetse anameze neza atarimo amazi . Iri teka ngo bitewe nuko babona rikoze neza byatuma amakusanyirizo abona amata atunganya. Agira ati'' Abamamyi ni benshi hano twegereye i Kigali na Muhanga hari abayajyana yo, ariko aho bayagurisha ababaha amata atari meza kuko ntaba yapimwe, twebwe hano ku ikusanyirizo turapima tukareba ko nta mazi arimo cyangwa atabaye umubanji, ariko bariya bo ntibapima urumva aho bayajyana abayanywa banywa amata adafite ubuziranenge.''
uyu mworozi kandi avuga ko ubuke bw'amata bakira bubangamiye igenamigambi ry'iri kusanyirizo ngo kuko nk'ibikorwa bifuzaga gukora harimo gutunganya ibikomoka ku mata nka za yawurute, foromaji n'ibindi bitagerwaho kubera ubuke bw'amata.
Nahayo Sylvere umuyobozi w'akarere ka Kamonyi avuga ko koko muri aka karere hari ikibazo cy'uko amakusanyirizo atabona amata ahagije yo kwakira, ariko ngo baganiriye n'abacunga amakusanyirizo bareba uko iki kibazo cyakemuka maze basanga bagomba kubahuriza ku makoperative kugira ngo amata ashobore kugera ku ikusanyirizo. Agira ati'' Amata yizewe ni ayavuye ku ikusanyirizo nta muntu uzongera gucuruza amata atayakuye ku ikusanyirizo , kuko amata aba yamaze gupimwa. Ikindi nuko aborozi bagiye mu makoperative nibo bazajya bajya kuyifatira bakayajyana ku ikusanyirizo kugira ngo bice ka kajagari k'abacunda bayagurira mu nzira bakayajyana kuyacuruza atanapimwe''.
Kuri ubu umworozi ugurishije amata mu bamamyi bamuha amafaranga 300 kuri litiro imwe, ni mu gihe uyajyanye ku ikusanyirizo we agurirwa ku mafaranga 200 naho uje kuyagura ku ikusanyirizo we akishyura amafaranga 220 kuri litiro imwe. Iri kusanyirizo ry'amata rya Rugobagoba ryatangiwe gucungwa nakoperative y'aborozi Amizero y'aborozi, kuva mu mwaka wa 2016, icyo gihe ikaba yari ifite ubushobozi bwo kwakira litiro 4000 ku munsi , ikaba yarakiraga litiro 800 ku munsi. Kuri ubu rifite ubushobozi bwo kwakira litiro 6000 ku munsi ariko kugeza ubu rikaba ryakira hagati ya litiro 400 na 500 ku munsi.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw