OMS yamuritse urubuga ruzafasha mu kumenya ubuziranenge bw’ibyuma bikoreshwa mu buvuzi

OMS yamuritse urubuga ruzafasha mu kumenya ubuziranenge bw’ibyuma bikoreshwa mu buvuzi

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryamuritse Urubuga MeDevIS (Medical Devices Information System) rukorera kuri murandasi, ruzajya rwifashishwa mu kugenzura ibyuma by’ikoranabuhanga byifashishwa mu buvuzi, hakabasha gutoranywa ibyizewe bigakurwa mu bitizewe biri ku isoko.

Ubuvuzi buri gutera imbere cyane ari nako ibigo bitandukanye hirya no hino ku Isi biri kurushaho gukora ibyuma byifashishwa muri uru rwego, gusa ibi nabyo biteye inkeke kuko ibyuma bikorwa ari byinshi, rimwe na rimwe ugasanga kubigenzura biragoranye, bigatuma hari bimwe bishobora gukoreshwa kandi bifite ingaruka mbi ku buzima.

Ni muri urwo rwego OMS yagize igitekerezo cyo gushyiraho uru rubuga kugira ngo rujye rwifashishwa mu kugenzura no kugaragaza ubuziranenge bw’ibyuma biba byakorewe hirya no hino ku Isi, bityo amavuriro n’abandi babigura babe bazi neza ko baguze ibyuma bizatanga umusaruro, kandi bikaba bitazagira ingaruka mbi ku barwayi.

Ni urubuga rwamuritswe kuwa 8 Nyakanga 2024, rukaba rwitezweho gufasha za guverinoma ndetse n’abo mu rwego rw’ubuvuzi, guhitamo ibyuma byiza by’ikoranabuhanga bitagira ingaruka mbi bisigira abarwayi babikoreshwaho mu buvuzi.

MeDevIS ifite amakuru ku moko 2301 y’ibyuma by’ikoranabuhanga byifashishwa mu buvuzi nko ku buzima bw’imyororokere, ibikoreshwa mu kwita ku bagore batwite, abari kubyara ndetse na nyuma yaho, ibikoreshwa mu kwita ku bana, ku barwaye kanseri, umutima, indwara zandura ndetse n’izindi.

OMS igaragaza ko ku Isi hari ubwoko bw’ibyuma by’ikoranabuhanga byifashishwa mu buvuzi busaga 10,000 bityo bikaba bikomeje kubera ingorabahizi abo mu rwego rw’ubuvuzi ndetse n’abarwayi, kuba bagira amahitamo y’ibyizewe bityo ko MeDevIS ije gukemura icyo kibazo.

Uru rubuga kandi rufite amakuru yose y’imikoreshereze y’ibyo byuma by’ikoranabuhanga bizaba byamaze kwemezwa ko byizewe, ku buryo ugikoresha aba agaragarizwa ibyo akwiye kugenderaho n’ibindi.

ivomo:Igihe.com