Rwanda-Amatora 2024: Abaturage bakozwe ku mutima n’ubutabazi bw’ibanze butangwa mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Rwanda-Amatora 2024: Abaturage bakozwe ku mutima n’ubutabazi bw’ibanze butangwa mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Bamwe mu baturage  bafashijwe bagahabwa ubuvuzi, ibiribwa, amazi n’ubundi bufasha butandukanye mu bikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu Rwanda, bishimiye uburyo uburenganzira bwa muntu cyane cyane ubw’abanyantege nke bwubahirijwe mu bikorwa  byo kwamamaza.

Kamugisha Marie Goretti wo mu murenge wa Muhanga ni umwe muri bo. Uyu  yari utwite inda nkuru maze  ku itariki ya 24 Kamena 2024, yitabira  ibikorwa  byo kwiyamamaza  ubwo umukandida  ku mwanya wa perezida  wa Repubulika Paul Kagame yazaga kwiyamamaza mu karere ka Muhanga, ahari hahuriye akarere ka Muhanga, Kamonyi na Ruhango.

 Uyu mubyeyi avuga ko yari yavuye iwabo bamubujije ariko akanga akaza.Akigera kuri site ngo yakiriwe neza maze yicazwa mu ihema ryari ririmo ababyeyi batwite n’abonsa. Igihe cyo gutaha ngo yananiwe gutambuka. Ati’’Nari ntashye kugenda biranga, bahise bahamagara imbangukiragutabara iraza irantwara injyana i Kabgayi baranyakira maze mbyara imfura yanjye y’umuhungu’’.

Nyuma yo kubyara uyu mubyeyi yanahawe ibintu bitandukanye n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Muhanga, bayobowe na Kayitare Jacqueline uyobora uyu muryango muri aka karere akaba n’umuyobozi wako.

Mu karere ka Rusizi naho undi mubyeyi  witwa Uwamariya Noella  ku wa 28 kamena yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza afatirwa n’ibise kuri site ahita agezwa ku bitaro bya Mururu arabyara. Uyu na we nyuma yo kubyara yahawe ubufasha butandukanye mu Kinyarwanda bita igikoma.

Mu karere ka Nyamagabe na ho ni hamwe mu ho abaturage bashimye uburyo ibikorwa byo kwiyamamaza byateguwe neza. Kuri site zo kwiyamamazaho habaga hari amahema ashinzwe kwakira abarwariye kuri site. Habaga harimo abaganga, abaforomo , ibikoresho bisanzwe bikoreshwa kwa muganga kugeza no ku bitanda byashyirwagamo abarembye bakeneye kuryama cyangwa abahawe serumu by’igihe gito.

Uwabaga arembye habaga hari imbangukiragutabara igahita imugeza ku bitaro agahabwa ubuvuzi.

Kuri site yo kwamamaza kandi habaga hari ihema ryicajwemo abageze mu zabukuru , abasaza abakecuru , abafite intege nke z’umubiri nk’ababyeyi batwite, abonsa ndetse n’abafite ubumuga.

Habaga hateganyijwe n’ibyo kurya nk’ibisuguti, amazi n’imitobe.

Icyakora abaturage basanzwe na bo mbere yo kugera kuri site bahabwaga ibyo kurya nk’amandazi.

Abafite ubumuga banyuzwe cyane n’imitegurire  y’ibi bikorwa ariko banagaragaje ibindi bitari byanoga.

Munyantarama Anastase uhagarariye abafite ubumuga muri aka karere, avuga ko muri rusange abafite ubumuga bakorewe inama zitandukanye na komisiyo y’Igihugu y’amatora, baganirizwa  ku matora Igihugu kirimo gutegura na gahunda zo kwiyamamaza,amakuru ahagije ngo barayafite.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza avuga ko ababishoboye babyitabiriye kandi bashimye uko bakiriwe. Ati’’ Abafite ubumuga bari bateganyirijwe aho kwicara  haborohereza gukurikira ibikorwa byo kwiyamamaza babifashijwemo n’abashinzwe kwicaza abantu (protocol), hari hanateguwe inzira zabo ndetse n’ubwiherero bwabo’’.

Akomeza agira ati “Kugeza ubu aho ibikorwa byo kwiyamamaza byabaye byagenze neza mu karere kacu gusa haracyari ikibazo nko ku bakoresha utugare , ntituragera ku rwego rw’uko bakwitabira , abatabona ndetse n’abatumva ntibavuge kuko bigoye kubona uwo kubasemurira nk’abazi ururimi rw’amarenga. Icyakora ibyabaye barabimenya twifashisha abo mu miryango yabo bakabasobanurira kuko bo baba bazi uko bavugana nabo”.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na yo yarabishimye

Murwanashyaka Evariste ushinzwe guhuza ibikorwa mu mpuzamiryango y'imiryango iharanira uburengaznira bwa Muntu mu Rwanda CLADHO,avuga ko ubundi byakagombye kuba biri mu mabwiriza yasohowe na komisiyo y’Igihugu y’amatora, ko umuntu wese ugiye kwiyamamaza agomba kuba afite ubutabazi bw’ibanze.

Ati’’ubundi mu mahame y’uburenganzira bwa muntu harimo ko ahantu hose hakoraniye abantu benshi hagomba kuba hari ubutabazi bw’ibanze nk’imodoka z’imbangukiragutabara, kwita ku bafite intege nke nk’abana cyangwa abafite ubumuga abantu bakwiye kumva ko bagomba kubahiriza uburenganzira bwabo bakabahagurukira kandi bakita ku cyabatabara igihe bagize ikibazo’’.

Murwanashyaka akomeza atanga inama ko ibi bidakwiye kuba bikorwa gusa ahagiye kwiyamamariza abakandida ba FPR gusa, ko ahubwo n’abandi bose biyamamaza bakwiye kujya bashaka ubushobozi mbere ibi bigakorwa.

Ibikorwa byo kwiyamamaza mu Rwanda byatangiye ku wa 22 kamena bikaba biteganyijwe ko bizasozwa tariki ya 13 Nyakanga2024. Ni mu gihe amatora yo ateganyijwe kuzaba ku itariki ya 15 Nyakanga 2024.

Abafite ubumuga bahawe ibyicaro bibafasha gukurikirana kwiyamamaza ntawe ubahungabanyije

Kuri site yo kwiyamamaza habaga hari imiti n'ibikoresho byo kwa muganga byo gufasha abarwariye kuri site

Habaga hari imbangukiragutabara yo gufasha igihe hari umurwayi urembye ukeneye kujya kwitabwaho ku BITARO 

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne