Muhanga: Nyirabarazana imari ikomeye mu baryi b'akaboga
Mu mudugudu wa Karama akagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe, haravugwa amakuru y'abagabo babiri n'umugore umwe bivugwa ko batunzwe no kurya inyoni ya Nyirabarazana, abandi bakavuga ko bashobora no kuba bazigurisha hirya no hino mu tubari two mu mujyi wa Muhanga.
Abatungwa agatoki ko batunzwe n'izi nyoni ubusanzwe zibera mu gishanga, ni uwitwa Rutayisire n'umugore we ndetse n'undi mugabo, aba bombi ngo bakaba barimukiye muri uyu mudugudu baturutse mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi.
Bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu babihamirije itangazamakuru ko aba bantu batega izi nyoni , bakazibaga bakazirya cyangwa bakazigurisha cyane cyane n'abakora mu birombe by'amatafari.
umwe ati'' Nyirabarazana ni imari ikomeye, uwayiriye avuga ko iryoha cyane kurusha inkoko kuko ngo zigira inyama itukura cyane.Twumva ko hari igura 1000 , 1500 cyangwa n'ibihumbi bibiri. Dufite impungenge ko izi nyoni zizashira kuko usanga baza kuzitega nyuma ya sa sita iyo bahinguye , usanga barimo hano mu gishanga bazihiga, niba zose bazirya ntitubizi gusa twumva ko banazigurisha mu bajya kuzotsa''.
undi ati'' Iyo unyuze hafi y'urugo rwabo hari icyobo usanga cyuzuyemo amababa yazo aho bazibagiye , yewe hashize ukwezi ubuyobozi buzimufatanye 2 ndetse baranazitwika ariko ntituzi niba barabiretse''.
Aba baturage bavuga ko aba bantu bakoresha umushipiri bakazirukana zikakwagwamo , barangiza ngo bagahita bazica umutwe bakajya kuzibaga.Ku munsi ngo bashobora no gufata nk'eshanu bitewe n'isoko ryazo bafite.
Umwe muri aba baturage bivugwa ko zibatunze, yemera ko koko iyi nyoni iryoha ngo kuko n'aho bahoze batuye ku mugina baraziryaga n'abandi baturage. Ati' iyo wazibonye nk'ebyiri ziba zipima nk'ibiro bibiri n'igice. Ntabwo ziboneka buri munsi hari ubwo zibura umuntu agatahira aho.Namenye ubwenge mbona iwacu ku mugina bazirya kandi ntawigeze agira icyo aba''.
Aba baturage ubwo bafatwaga n'abayobozi b'umudugudu nabo ngo babyiyemereye ko bazirya .
Uwimana Gemma umukuru w'umudugudu wa Karama mu kagari ka Ruli, avuga ko aba bagabo babiri n'umugore umwe baturutse ku Mugina bakaza baje gushaka akazi ko guhinga, nyuma bumva ko barya imbwa ariko umwe mu baturage yarabahamagaye ko hari ikintu barimo kubaga.Ushinzwe amakuru ngo agezeyo asanga ni nyirabarazana barimo kubaga, niko kubimenyesha uyu muyobozi.
Uyu mukuru w'umudugudu avuga ko nawe yigiriyeyo asanga koko bazibaze abibabajije ntibahakana ko bazirya. Ati'' Natunguwe no kubabaza nti ko numvaga ko murya imbwa none nyirabarazana ije gute, baransubiza ngo imbwa irahenze ntitwayibona ariko nyirabarazana zo turazibona aha mu gishanga ziba zigenda kandi turazirya, ntawe duhatiye kuyirya ariko twe rwose turazirya''.
Akomeza agira ati''Narabaganirije mbereka ko barimo kwangiza ibidukikije ndetse mbabwira ko hari n'itegeko ribihana, mbagira inama yo kubireka cyane ko bihabanye n'umuco wacu nk'abanyarwanda. Gusa nyuma nakomeje kumva amakuru ko batabiretse babikomeje ariko nabigejeje ku zindi nzego zo mu murenge wacu''.
Uwimana avuga ko kuba aba baturage barya izi nyoni abona batabiterwa n'ubukene, kuko ngo bazi gukora bakorera amafaranga. Ati'' Mbona atari ubukene bazi guhinga bahingira amafaranga menshi bashatse inyama bazigura, ahubwo mbona babiterwa n'umuco mubi wo kuzirya bakuye iyo baturutse''.
Dr Ange Imanishimwe umushakashatsi ku rusobe rw'ibinyabuzima akaba n'umuyobozi nshingwabikorwa w'umuryango utari uwa Leta ugamije kubungabunga no kwita ku rusobe rw'ibinyabuzima BIOCOOR ( Biodivesity conservation organization) avuga ko Nyirabarazana zidakwiye kuribwa kuko ari inyamaswa zo mu gasozi ikindi ngo zishobora gutera abantu indwara, kuko ziba zitapimwe.
Ati'' Amategeko y'u Rwanda ndetse n'umuco ntibibyemera.Ikindi nuko izi nyoni ziri mu kaga kandi turazikeneye kuko zikwirakwiza imbuto, zikaba zanakurura ba Mukerarugendo. BIOCOOR iragira abantu inama yo gukomeza kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, kandi bakirinda kurya inyamaswa zo mu gasozi. Bakibuka ko kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ari inshingano za buri wese''.
Aba baturage bahiga Nyirabarazana mu gishanga cya Nyirangari ndetse no mu cya Rugeramigozi, aho zikunze kuba ziri mu milima y'umuceli.