Ngororero : Guverineri Habitegeko yagaragaje uko politiki mbi yatumye habaho Jenoside
Ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo mu karere ka Ngororero, iki gikorwa cyabereye ku bitaro bya Muhororo mu murenge wa Gatumba, cyabanjirijwe no gushyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo ndetse no kunamira Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Kibirira, bishwe bajugunywe muri Nyabarongo.
Guverineri w’intara y’I Burengerazuba Habitegeko François avuga ko abashaka kugoreka amateka bavuga ko impamvu ya Jenoside yabaye indege ariko ushaka kubona ko impamvu atari indege, aza kurebera ku mateka Kibirira, kuko abatutsi bishwe kuva mu 1990 bivuze ko umugambi wari uhari warateguwe, iby’ indege ngo ni urwitwazo.
Ati’’ Igeragezwa rero ryabereye hano kugira ngo barebe ko bizakunda abicanye bakagororerwa ntibahanwe , ntibashyikirizwe ubutabera ibyo rero byatinyuye abaturage bituma no muri 1994 Jenoside yihuta, nk’uko yihuse mu minsi 100 miliyoni y’abatutsi iricwa’’.
Akomeza agira Ati’’Aha rero hafite amateka akomeye cyane niyo mpamvu tuba tugomba kubisubiramo kugira ngo bagerageza guhakana no kugoreka amateka, bamenye ko amateka udashobora kuyasibanganya ‘’.
Guverineri Habitegeko kandi avuga ko kwicwa kw’Abatutsi ari umusaruro w’imbuto mbi abanyapolitiki ba mbere ba mbere beze.
Ati’’ Umunyapolitiki w’uyu munsi atandukanye n’uw’icyo gihe, batandukaniye ku mbuto babiba mu baturage. Niba mu banyepolitiki ba mbere barabibaga urwango ku batutsi bavuga ko atari abavandimwe b’abandi, bavuga ko badasa bagomba kwicwa , uyu munsi ntabwo ari yo nyigisho duha abaturage. ‘’
‘’Abaturage icyo tubasaba ni ukubana neza ni ubumwe bw’abanyarwanda amahitamo yacu ariyo kuba umwe , gutekereza kure no kubazwa inshingano ayo niyo mahitamo y’abanyapolitiki b’uyu munsi bitandukanye n’aba kera bakanguriraga abaturage gutsemba abaturanyi ,abavandimwe babo. ‘’ .
Yongeyeho ati’’ Buri mbuto igira umusaruro wayo aboba kera umusaruro wabaye aba bantu bapfuye , abaguye mu ruzi nibo benshi no hirya no hino uwo niwo musaruro babibye. Ariko uyu munsi nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA , kubona abaturage bahurira hamwe bakaza kwibuka bakarahirira hamwe ko bitazongera kubaho ni umusaruro mwiza weze ku mbuto nziza z’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame’’.
Guverineri kandi asanga ababyeyi bafite inshingano yo kwigisha urubyiruko amateka yaranze Igihugu, kugira ngo batagwa mu mutego w’abashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi