Perezida Kagame Yasuye abagizweho ingaruka n'ibiza mu karere ka Rubavu
Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagiriye urugendo mu karere ka Rubavu aho yasuye abaturage b'aka karere bagizweho ingaruka n'ibiza biherutse kwibasira intara y'i Burengerazuba, cyane cyane akarere ka Rubavu.
Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yarebye uburyo umugezi wa Sebeya wateje ibiza bikomeye muri aka gace, yasuye kandi abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza bari kuri site y'agateganyo y'Inyemeramihigo ndetse n'ishuri ribanza rya Centre Scolaire de Nyundo, na ryo rikunze kwibasirwa n’ibiza.
Mu ijambo Umukuru w'Igihugu yagejeje kuri aba baturageyababwiye ko yaje kubihanganisha kugira ngo bakomeze kwihangana kubera ibiza byabagwiriye ariko bikanagwirira n'Igihugu.
Ati''“Ibiza byatugwiriye, imyuzure, inzu zangiritse, abacu twatakaje ari na cyo kibazo kinini cyane, abakomeretse, ibyo byose ndazi ko abagishoboye kuba bariho muhanganye na byo, icyanzanye hano cyari ukubasura.”
Yakomeje abwira aba baturage ko Leta ibatekereza kandi uko bahangayitse nayo biyihangayikishije, ikaba irimo gukora ibishoboka byose ngo ibafashe.
Ati''Yagize ati “Aho bitagenda neza cyangwa bitagenze neza, na byo muri iki gihe turabikosora, kuko ibishoboka ni byinshi. Hari ubwo abantu bashobora ibintu ariko ntibakore uko bingana, turagira ngo rero ibishoboka, ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse, cyane cyane gufasha abana, impinja zidafite icyo zirya, zidafite uko zimeze, abababyara, ababyeyi babo n’abandi, ibyo rwose turabyihutisha mukomeze kwihangana mutwihanganire, cyane cyane ni cyo cyanzanye hano.”
avuze ko imvura, izuba, n’ibiza biza mu buryo bidasanzwe bigahitana ubuzima bw’abantu, hari aho birenga ubushobozi bwa muntu ku buryo ntacyo yakora ngo abibuze, ariko ngo gufasha abakiriho byo biri mu bushobozi bwa Leta.
Perezida Kagame yavuze ko ubwe yirebeye ibyagiye byangirika, inzu z’abantu, amashuri, inganda n’ibindi, kandi ngo ibyo ntibiri Rubavu gusa hari n’ahandi biri, yasabye abaturage kwihangana no gukorera hamwe.
Ati “Ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose.”
Ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajayaruguru n’iy’Amajyepfo byahitanye ubuzma bw’abantu bagera ku 131 abandi basigaye bibasiga iheruheru.