Rubavu: Abana babiri bishwe n'inkangu yabereye ku musozi wa Huye

Rubavu: Abana babiri  bishwe n'inkangu yabereye ku musozi wa Huye

Nk'uko tubikesha  urukuta rwa twitter rw'urwego  rw'Igihugu  rushinzwe itangazamakuru  RBA , abana babiri nibo bamaze  kumenyekana ko bishwe n'inkangu yabereye ku musozi wa Huye ku nyundo i Rubavu.

Amakuru atangwa n'abaturage avuga  ko umwe yari afite imyaka itanu undi itandatu, bakaba bagwiriwe n'uyu musozi ubwo bari bari kuvoma  amazi ku iriba riri munsi yawo.

Umuyobozi w'akarere  ka Rubavu Kambogo Ildephonse yatangarije  RBA ko ikibazo cy'inkangu zibera  mu kagari ka Kagombo kigiye kwiganwa ubushishozi, hagaterwa ibiti ndetse n'abaturage bahatuye  bakimurwa.

Kugeza ubu ibikorwa byo gushakisha  aba bana babiri , bivugwa ko bishwe n'iyi nkangu bikaba bigikomeje.

Inkangu yo ku musozi wa Huye yahitanye abana babiri.Photo/RBA

Abana babiri nibo bamaze kumenyekana ko bishwe n'iyi nkangu. Photo/RBA