Ngororero : Imihanda mibi irababuza kugeza umusaruro wabo ku isoko
Akarere ka Ngororero ni akarere kagizwe n’imisozi ifite ubutumburuke buri hejuru, ni akarere kandi gakunze kwibasirwa n’ibiza aho usanga mu gihe cy’imvura hakunze kwibasirwa n’ibiza, imihanda ikangirika ndetse n’amateme akangirika.
Ibi bituma abahinzi b’icyayi Babura uko bageza umusaruro wabo ku ruganda rw’icyayi rwa Rubaya, ndetse hari n’aborozi bororera mu nzuri za Gishwati Babura uko bageza umukamo wabo ku isoko no ku makusanyirizo y’amata kubera kutagira imihanda.
Uzaribara Aloys wo mu murenge wa Muhanda , ni umwe mu bahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative COTRAGAGI(cooperative theicole Ramba Gaseke Giciye)avuga ko bafite ikibazo cy’imihanda mibi, idakoze neza ndetse n’amateme ahuza imihanda yangiritse andi agacika, bigatuma umusaruro wabo w’icyayi wangirika utaragera ku ruganda.
Ati’’Ikibazo dufite cyane cyane ni imihanda , nk’ubuvugizi bwa Leta budufashije bwareba uko imihanda yakorwa , byadufasha kwinjiza umusaruro neza udaheze hasi. Iyo imodoka yaheze icyayi kigahererekanwa mu modoka usanga kigera ku ruganda cyangiritse.’’
Uku kwangirika kw’imihanda kuba guhombya abahinzi b’icyayi, binemezwa na Uwingabiye Jacqueline umucungamutungo w’iyi koperative, uvuga ko mu mbogamizi bafite izikomeye ari izituruka ku ngaruka z’ibiza , bisenya imihanda indi ikagwamo bigatuma bagorwa no kuvana umusaruro wabo mu milima.
Ati’’Zone ya Ramba mu gihe cy’imvura biratugora gukurayo umusaruro, imihanda irapfa ugasanga hari imodoka zigiye kuzenguruka zikajya zihererekanya umusaruro kugira ngo ubone uko ugera ku ruganda. Gusa dukora imiganda dufatanyije n’abaturage ndetse n’akarere kagiye gashyiramo abantu ba VUP bahoramo basibura ariko nyine imihanda yacu ikunze kwibasirwa n’ibiza cyane’’.
Mutabazi Havugimana Jean umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa rubaya, nawe yemeza ko imihanda idakoze neza ari imbogamizi ikomeye ku bahinzi kugira ngo bageze umusaruro wabo ku ruganda.
Ati’’ Akarere kacu kahuye n’ibiza bikomeye mu mwaka wa 2020 imihanda irangirika, bigaragara ko akarere kakoze ibyo gashoboye gashyiramo VUP ariko birasaba imbaraga za Leta. Hari uyu muhanda wa Kabaya-Muhanda ariko hari n’imihanda iva mu milima y’icyayi y’abaturage nayo ikwiye gukorwa kugira ngo icyayi kigere ku ruganda kimeze neza kitatakaje ubwiza bwacyo(qualité)kuko ngo umuhinzi ahembwa amafaranga bijyanye n’ubwiza bw’icyayi.’’
Akomeza agira ati’’uko dusoromye neza, uko umusaruro twasoromye neza ukagera ku ruganda umeze neza ugatunganywa umeze neza niko ku isoko ugerayo umeze neza, umuturage akarushaho kwiteza imbere kuko yabonye amafaranga menshi’’.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero,Nkusi Christophe umuyobozi w’aka karere, avuga ko imihanda yose iri mu gice cya Gishwati iri muri gahunda yo gukorwa kugira ngo ubu bwikorezi bw’icyayi bukorwe nta mbogamizi ndetse n’aborozi bageze umukamo wabo ku isoko mu buryo bworoshye.
Ati’’Kugeza ubu amata agera ku isoko avuye mu nzuri za Gishwati angana na 20%, ni gahunda rero twafashe n’inzego nkuru z’Igihugu kugira ngo iriya mihanda ikorwe aborozi bororera muri Gishwati umusaruro wabo ugere ku isoko. Ikindi iriya mihanda nimara gukorwa bizatuma n’ubukerarugendo bwiyongera bujya muri Gishwati’’.
Iteme ryo mu Gasiza, iteme ryo kuri Muhembe hasi kuri Gaseke uva ku murenge wa Kavumu ndetse aya mateme ngo niyo ahangayikishije abahinzi, kuko bituma imodoka zitagera mu milima ngo zijye kuzana umusaruro.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buvuga kuri ubu iyi mihanda yatangiye gukorerwa inyigo, nubwo nta gihe batangaza izaba yakorewe.
Uzaribara Aloys umuhinzi w'icyayi avuga ko bifuza ko babona imihanda myiza umusaruro wabo w'icyayi ukagera ku ruganda umeze neza
Nkusi Christophe meya wa Ngororero yavuze ko ubu iyi mihanda iri muri gahunda yo gukorwa
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw