Nyamagabe -Nyaruguru: Dr Frank Habineza yijeje abaturage ko natorwa azashyiraho inganda zitunganya umusaruro wabo

Nyamagabe -Nyaruguru: Dr Frank Habineza yijeje abaturage ko natorwa azashyiraho inganda zitunganya umusaruro wabo

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru umukandida wigenga ku mwanya Perezida wa Repubulika Democratic green Pary of Rwanda(DGPR ) Dr Frank Habineza yiyamamarije mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, aho yageze avuye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho.

Dr Frank Habineza yeretse abatuye mu karere ka Nyamagabe abakandida ku mwanya w’abadepite bazamufasha gutora no gushyiraho amategeko naramuka atorewe umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Mu ijambo rye yabwiye  abo mu karere ka Nyaruguru ko natorwa azabashyiriraho  inganda zitunganya umusaruro  w’amata uhari ndetse n’uw’ubuhinzi.

Ati’’Ati’’Batubwiye uko mufite umukamo mwinshi w’amata ariko mudafite amakusanyirizo umukamo wanyu ugapfa ubusa.Icyo kibazo twiyemeza kukitaho icyo twifuza n’uko umusaruro wanyu utapfa ubusa, nihaza inganda zitunganya amata yanyu ndetse n’ibirayi byera cyane hano iwanyu bizanatanga akazi ku rubyiruko rushaka gukora’’.

Mu karere ka Nyamagabe Dr Frank Habineza, yavuze ko natorwa azakuraho umusoro w’ubutaka, azaharanira ko abakoresha ubwishingizi bwa mituweli bazajya babona ubuvuzi ndetse bagashobora no kubona imihti muri za farumasi batagombye kuyigurira hanze.

Ngo azaharanira kandi ko ifunguro abana bahabwa ku ishuri ryongerwa ndetse bakajya banahabwa inyama ku ifunguro ryabo. Ati’’Ifunguro ry’abana mwabonye barira ku mashuri ninjye wabisabye, narabimenye ko barifata ariko nzaryongera ndetse bajye banafata n’inyama’’.

Ashingiye ku kuba yarakoreye abalimu ubuvugizi ubu ngo bakaba barongerewe umushahara abo mu mashuri yisumbuye n’abanza, avuga ko n’uw’abigisha muri za kaminuza natorwa azawongera.

Dr Frank Habineza kandi ngo azanashyiraho ikigega kizajya gifasha abafunzwe ariko bakaza gusanga nta cyaha bakoze, kuri iki hiyongeraho gukuraho igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Ikindi yijeje abaturage nuko natorwa azakuraho umusoro w’ubutaka ndetse akanagabanya umusoro usanzwe utangwa n’abacuruzi.

Nteziryayo Venuste wo mu murenge wa Gsaka mu karere ka Nyamagabe, avuga ko ibyo yabagejejeho byose ari byiza ko nibikorwa bizafasha abaturage. Ati’’ Ikintu cyo kwigurira imihti muri za farumasi zo hanze ku bakoresha mituweli nigikemuka rwose bizaba ari byiza bizafasha abaturage kuko ubona bibangamye cyane’’.

Nyuma y’akarere ka Nyamagabe na Nyaruguru ishyaka Green Party rizakomereza ibikorwa byaryo byo kwiyamamaza mu karere ka Gicumbi,Bugesera na Kicukiro.

Ni mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza bizarangira ku ya 13 Nyakanga nk’uko amabwiriza ya komisiyo y’Igihugu y’amatora abivuga.

Abanyamuryango ba DGPR barimo n'abakandida biyamamariza kujya mu nteko

Dr Frank Habineza yijeje abaturage ko natorwa azabashyiriraho inganda zizatunganya umusaruro wabo

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe bari barimo bumva imigabo n'imigambi bya DGPR.