Ruhango : Abaturage bitoreye amategeko ahana ibyaha by’ubujura mu mudugudu wabo
Abatuye mu mudugudu wa Ryakabunga akagari ka Nyabibugu mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, bishyiriyeho amategeko ahana abajura ngo kuko uyu mudugudu ubonekamo abajura benshi bakaba barabazengereje.
Ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu aganira na Tv1 yavuze ko bakoze inama n’abaturage bagasanga abantu 20 ari bo bazenguruka biba mu isanteri yabo. Maze bemeza ingingo 3 zigize amategeko azajya ahanishwa uwafashwe yibye muri uyu mudugudu.
Umukuru w’uyu mudugudu ndetse na komite y’uyu mudugudu bemeje aya mategeko ndetse n’abaturage 32 barayasinyira bemeza ko bayatoye
Ingingo ya mbere y’aya mategeko ivuga ko ufashwe yibye yaguze amategura cyangwa imyaka yibwe, azajya ahanishwa gutanga amafaranga ibihumbi 70 , ibihumbi 50 agahabwa uwibwe naho ibihumbi 20 agashyirwa kuri konti y’irondo ry’umudugudu.
Ingingo ya kabiri ikavuga ko ufashwe yibye urukwavu azajya ahanishwa ibihumbi 50 hakavamo 20 azajya ashyirwa kuri konti y’irondo andi asigaye agahabwa uwibwe.
Ingingo ya 3 ivuga ko umujura uzajya afatwa yatoboye inzu akiba ihene, ingurube n’intama azajya ahanishwa gutanga amafaranga ibihumbi 100 , hakavamo ibihumbi 20 azajya ajya kuri konti y’irondo asigaye agahabwa uwibwe.
Abaturage bo muri uyu mudugudu baganiriye na Tv1 bavuze ko aya mategeko bayemera kandi bayashyigikiye. Umwe ati’’ Twese turayashyigikiye uzajya abona atayabona ntabwo azajya ajya kwiba’’.
Undi ati’’ ubona hajya kwiba abantu bifashije niyo mpamvu twafashe umwanzuro y’uko tugiye gutora itegeko tukabakakaza kugira ngo turebe ko babireka, kubera ko abajura muri uyu mudugudu wa Ryakabunga burakabije’’.
Urereyimana Alexis umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari, avuga ko aya mategeko aba baturage bishyiriyeho batayemera, kuko ngo inama njyanama ari yo yemeza ikintu cyose gikorerwa umuturage.
Ati’’ Bigeze kuduhamagara batubwira ko hari amategeko bashobora kuba barishyiriyeho ahana abajura mu mudugudu wa Ryakabunga, ko bari bafite ikibazo ko dufata umuntu ariko akongera akagaruka ,ariko ubwo twagiraga inama y’umutekano haje n’ubuyobozi bwa RIB, nzi ko n’abayobozi bamwe muri bo bari bahari kandi bagatanga icyo kibazo bakaduha n’umuyoboro w’uko abo bantu tugomba kubafatamo, kugeza uyu munsi nta muntu wigeze agaragazwa nyuma y’iyo nama ko uwo muntu yaba yarafashwe afatwa nk’umujura, ariko ayo mategeko ntabwo twigeze tubemerera ko ashobora kwemezwa gukoreshwa ’’.
Uyu mudugudu witoreye aya mategeko ahana abajura ngo yashyizweho ku itariki ya 27 ukuboza 2022, ngo si ubwa mbere kandi bari batoye aya mategeko kuko no mu mwaka wa 2017 bigeze kuyatora ubuyobozi bw’aka kagari buyakuraho amaze imyaka 3. Kuva ku itariki ya 27 ukuboza umwaka ushize aya mategeko ashyizweho ngo amaze guhanishwa abantu babiri nk’uko Tv1 yabitangarijwe n’abaturage.