Ibyo wamenya ku ndwara y'ibimeme ishobora kuzahaza uyirwaye

Ibyo wamenya ku ndwara y'ibimeme ishobora kuzahaza uyirwaye

Ibimeme ni indwara ifata hagati y'amano cyangwa hagati y'intoki hagatemuka. Iyi ndwara ishobora kuzahaza uyirwaye mu gihe itavuwe hakiri kare.

Ni indwara  iri kwibasira abantu muri iki gihe ariko usanga bamwe mu baturage bavuga ko batayisobanukiwe  haba uburyo yandura n'uko bayirinda .

Ababajijwe uburyo bazi indwara y’imeme usanga bafite amakuru atandukanye kukiyitera aho bamwe bagaragaza ko iterwa no guhora mu mazi bakagaragaza ko bifata amano gusa.

Evariste Bizumuremyi  utuye mu karere ka Huye ati:”Indwara y’ibimeme ifata mu mano, amano agatamuka akenda gucika”.

Uyu mugabo avuga ko  iyo ushyize amazi  y’ibijumba mu mano aho ibimeme byafashe bihita bikira.

Umuganga w'indwara z’uruhu ku bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB Dr. NDUWAYO Thacien, avuga ko indwara y’ibimeme iterwa n’udukoko two mu bwoko bwa Fungai.

Dr NDUWAYO avuga ko abantu bashobora kuyirinda bakoresheje uburyo bwinshi butandukanye, akavuga ko ibyiza ari ukwivuza hakiri kare igihe bayirwaye.

Ati:”Akenshi indwara y’ibimeme ikunda kwibasira abantu bakunda kwambara inkweto zifunze cyangwa se abantu barangiza gukaraba ntibahanagure hagati y’amano yabo neza, kubera ko utu dukoko twa Fangai dukunda ahantu hatose kuko iyo turi ahantu hahehereye tuba twumva tumeze neza”.

Yongeraho ko indwara y’ibimeme wayirinda ukoresheje uburyo bwo kwambara inkweto zifunze wabanje kwihanagura ibirenge neza cyangwa ukambara inkweto zifasha umuyaga kugera mu mano,avuga ko iyi ndwara ivurwa igakira kandi ntigire ubundi busembwa isiga ariko itavuwe ku gihe yazahaza uyirwaye kandi ikamusigira ubusembwa.

Abahanga kuri iyi ndwara bavuga ko iterwa na microbe zo mu bwoko bw’imiyege aho bavuga ko iyi microbe ikunze kwiturira ahantu hakonje cyane nko mu bishanga, ibiziba, mu myanda n’ahandi hasa n’aho.

Iyi ndwara kandi ngo ikunze kwibasira abantu bafite ubudahangarwa bw'umubiri bucye cyane nk’abarwaye diyabete, abana, ababana n’indwara zidakira nka SIDA n’izindi.Venuste Habineza/heza.rw