Kirehe: Imyaka itatu irashize hari abangirijwe ibyabo n’ikorwa ry’umuhanda batarahabwa ingurane
Bamwe mu batuye mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe, hario n’abahinzi bakorera mu gishanga cya Cyunuzi bahangayikishijwe n’imitungo yabo yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Kagitumba- Rusumo , none imyaka itatu ikaba ishize batarahabwa ingurane z’ibyabo byangijwe.
Ntakirutinka Onesphore utuye mu kagari ka Cyunuzi ya kabiri muri uyu murenge, avuga ko amaze imyaka itatu ategereje amafaranga y’ingurane y’inzu ye yasenywe , urutoki rwe ndetse n’imisave none bakaba baranashyize ruhurura iruhande rwe akaba ahora ayigwamo, ataranahawe amafaranga y’ingurane.
Uyu musaza avuga ko hari bamwe bayabonye mu bo bari bahuje ikibazo bamwe bagahabwa amafaranga yo gusana inzu zabo, ariko we ngo akaba yaranagombye kwishyura abakoraga umuhanda ibihumbi bitatu ngo bamusanire urugo ye kuba ku gasozi.Uyu musaza avuga ko ahora asiragira ku murenge abaza impamvu we atishyurwa ibye byangijwe n’ikorwa ry’uyu muhanda.
Ati’’Umuhanda wansenyeye inzu naraje ndandikisha ku murenge abandi twandikishirije rimwe barayabona, maze kuza mu butaka incuro 3 batampa amafaranga yanjye, ariko si njye njyenyine hari n’abandi kuva muri 2019 umuhanda ukorwa tuza kwishyura’’.
Ntakirutinka kandi akomeza avuga ko kuri ubu iyi ruhurura imubangamiye we n’abaturanyi kuko yanasizwe idapfundikiye. Agira ati’’Iyo imvura iguye amazi ashoka muri iyo ruhurura wagira ngo ni akagera, abana bagwamo buri munsi n’ejo bundi umwuzukuru wanjye yaguyemo namuvuje ntanze ibihumbi 10. Ikibazo cyanjye abayobozi barakizi n’ejo bundi barahaje barabibonye uko icyo ruhurura bayisize irangaye nta kantu ko gutwikirizaho bashyizeho’’.
Mukandutiye philomène ni umuhinzi mu gishanga cya Cyunuzi avuga ko ikorwa ry’uyu muhanga ryayoboye amazi menshi muri iki gishanga, maze kikabangiriza imyaka bari barahinze ntibagire icyo basarura. Ati’’ Imyaka yacu yatwawe n’amazi kuko bayayoboye mu gishanga kiruzura ntitwagira icyo dusarura, kugeza n’ubu twategereje amafaranga y’imyaka yacu bangije turaheba’’.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Gatore , Ntagwabira Oswald umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge avuga ko ko hari ikibazo cy’abaturage batarabona amafaranga y’ingurane z’imitungo yabo, ariko ngo kuba kitarakemuka , si uko ubuyobozi butagikurikiranye.
Agira ati’’ Hari abahawe amasima n’imicanga byo gusana inzu zabo nk’abatuye ahagereye ku muhanda abagomba guhabwa amafaranga na bo hari abayabonye ariko kuko uriya muhanda utari ku rwego rw’akarere, ari uwa RTDA badusabye kongera kuvugurura intonde zabo ngo abo bantu bishyurwe’’.
Akomeza agira ati’’Abo mu gishanga cya Cyunuzi bo babariwe miliyoni esheshatu ibyabo ndumva byararangiye hasigaye kwishyurwa’’. Kugeza ubu ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe ntibugaragaza umubare wa nyawo w’abaturage bagomba kwishyurwa imitungo yabo, kuko bakirimo kuzuza dosiye z’abaturage. Icyakora ngo abahinzi bo mu gishanga cya cyunuzi bo bamaze kubona abantu 15 bagaragaza ko imyaka yabo yangiritse.
Kwimura abantu nk’uko biteganywa mu itegeko ngenga n°18/2007 ryo kuwa 19/04/2007 ryerekeye uburyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange uko bikorwa, bikorwa gusa ku mpamvu z’inyungu rusange kandi habanje gutangwa indishyii kwiye.Indishyi ikwiye yemejwe na Komisiyo y’ubutaka yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe.
Mu gihe uwishyura indishyi zikwiye atazitangiye igihe cyagenwe kivugwa cyavuzwe haruguru yishyura indishyi y’ubukerererwe ya 5% buri mwaka yiyongera kuri iyo ndishyi ihabwa uwimurwa. Icyo gihe ntigishobora kurenga imyaka ibiri (2).
Ntagwabira Oswald umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gatore, avuga ko barimo kuvugurura urutonde rw'abangirijwe ibyababo n'ikorwa ey'umuhanda Kagitumba-Rusumo
Abatuye mu murenge wa Gatore ubwo bari mu nteko z'abaturage, bagaragaje ko babangamiwe no kuba batarishyurwa imitungo yabo yangijwe n'ikorwa ry'umuhanda.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw