Ruhango: Bahangayikishijwe n'abajura biyoberanya bakitwaza ibipfurumba by'amafaranga
Bamwe mu batuye mu mujyi wa Ruhango batangarije Tv1 ko bahangayikishijwe n'abajura b'abatekamutwe baza biyoberanyije , bagata ibipfunyika bisa n'ibirimo amafaranga, bakabijugunya imbere y'umuntu kugira ngo agitoragure babone uko bamwiba utwo yari afite twose.
Abaganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru barimo n'umwalimu wambuwe na bo bavuze ko aba bambuzi bamaze kuba benshi muri uyu mujyi, akaba ari nayo mpamvu basaba ubuyobozi n'inzego z'umutekano kubafasha aba bantu.
Ati'' Uba urimo kwigendera ukabona umuntu araje ataye igipfurumba imbere yawe agakomeza akagenda, undi agahita aza akakubwira ngo ngwino tujye kuyagabana, wahagera bakagufatanya bakakwambura ibintu byose ufite. Njyewe byambayeho umuntu yaraje aragita muhamagaye undi araza arambuza ati ngwino mukwereke tuyamuhe uriya ndamuzi, twarahageze banyaka telefoni nini nari mfite, nari mfite ibihumbi 50 n'agakapu byose barabinyambura barabijyana''.
undi ati'' njyewe narimo nigendera mu muhanda mbona mu ikoti ry'uwari imbere yanjye havuyemo igipfunyika cy'amafaranga undi musore ahita yiruka aza kuyafata ,nti ese ko utwaye amafaranga y'abandi ati ceceka ahubwo ngwino tuyagabane hariya hirya narahageze baranteranira banyaka telefoni n'ibihumbi 20 nari mfite. Bansigiye inkweto zonyine na zo ahari nuko babonye ko zishaje''.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y'Amajyepfo SP Kanamugire Theobald yabwiye tv1 ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa. Agira inama abaturage batuye cyangwa abagenda mu mujyi wa Ruhango kwirinda kuvugana n'aba bantu baba bataye iki gipfurumba cy'amafaranga. Abayabonye bavuga ko kiba kizengurukijwe inoti ya 500 hejuru n'iya bitanu, bityo uyabonye ngo akabona ari amafaranga menshi atari mu nsi y'ibihumbi 300.
Abamaze kumenya aba bantu barimo n'abamotari ngo iyo bagerageje gucira isiri abaturage aba bambuzi ngo barahindukira bakaza kubatera amabuye.
Kugeza ubu ngo aba bambuzi bakunze kuba bari ku muhanda uva kuri REG berekeza kuri SACCO, ndetse n'umuhanda uturuka ku munini kugera ahitwa mu Gatengezi ku muhanda ugana i Kinazi.Bakunze no kugaragara ku masoko manini yo mu mirenge y'aka karere.
src;TV1