Biguma twaramubonye amaso ku maso niwe watangije jenoside iwacu -Umutangabuhamya
Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Rwabicuma bavuga ko biboneye Biguma amaso ku maso aza kubarasa icyo gihe ngo yabaga ari kumwe n'abajandarume yari ayoboye.
Ubwo abaturage bo mu karere ka Nyanza bagezwagaho aho urubanza rwa Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma kuri ubu urimo kuburanishirizwa mu Bufaransa rugeze, abaturage bongeye kugaragaza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahungiye ku musozi wa Karama bagaragaje ko bamwiboneye amaso ku maso abarasa amasasu.
Umuturage warokokeye Mushirarungu ariko ubu akaba atuye i Muyira, yagize ati "Biguma niwe watangije Jenoside iwacu Mushirarungu, ari kumwe na Birikunzira wari umuyobozi wa jandarumori ya Nyanza, isiraheri wari konseye wa Mushirarungu na Masonga wari konseye wa Nyarusange, bambutse ikiraro cya Rurangaza bajya iwabo ku Gikongoro, baragaruka bati ubu ni ukurya inka z'abatutsi".
Akomeza agira ati "Hari inka z’umuturage witwaga Mahuku barazifata barazirya babwira abaturage ngo barye inka , kandi bice Abatutsi. Abajandarume yari ayoboye nibo baturasaga kandi nawe yari afite imbunda. Yarishe yishe Nyagasaza, Gisagara niwe wamwishe na IPJ witwaga Rugema niwe wapfuye bwa mbere".
Undi mutangabuhamya wari wahungiye ku musozi wa Karama, avuga ko yamwiboneye ari kumwe n'abajandarume 3. Ati "Biguma niwe wategetse kuva i Nyanza kugeza i Karama ko bashyiraho bariyeri, ikindi yategetse ni uko abahutu bava mu rugo bakajya mu nama ahitwa i Kiruhura, yaragiye arabatoza azana n' abajandarume baza kurasa abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Karama. Rero nk'umuntu wari uyoboye abandi yarigaragazaga cyane nawe yararashe kuko kuri uyu musozi hari hahungiye Abatutsi benshi baturutse za Ntongwe, Gikongoro , Nyanza n'ahandi".
Uyu mutangabuhamya kandi avuga ko igihano yakwishimira cyahabwa Biguma ari uko yahabwa igihano cya burundu.
Mu bindi abatangabuhamya bagaragarije mu nteko y'abaturage yo kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kamena, ni uko bumvise kuri radiyo umunyamakuru ngo avuga ko ku musozi wa Karama habaye nk'i yeruzalemu kuko ngo hari hahungiye abatutsi benshi.
Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma, arimo kuburanishirizwa mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda. Yatangiye kuburanishwa tariki ya 10 Gicurasi 2023. Ashinjwa ibyaha bya Jenoside harimo kwica Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Nyamure, Nyabubare, Nyamiyaga na Karama ndetse n’abari bahungiye muri ISAR Songa.
Mu nteko y'abaturage yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 27kamena ,abatuye mu karere ka Nyanza bagaragaje ko biboneye Biguma amaso ku maso arasa abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Karama
Abatangabuhamya bavuze ko Biguma akwiye guhanishwa igihano cya burundu yasabiwe , kuko aricyo gisumba ibindi
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne