Dore impamvu kurira ari ingenzi mu buzima
Nubwo mu muco nyarwanda ngo nta mugabo urira ndetse bakanavugako amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, nyamara burya kurira bifitiye umumaro ubuzima. Nko mu buyapani ho ubu hasigaye hagezweho “crying clubs” aho abantu bahurira bakarira. Ibi babifashwamo no kuba bareba amashusho ateye agahinda.
Gusa uko umuntu arira kose siko gufitiye akamaro ubuzima kuko kurizwa no gukata igitunguru cyangwa kurizwa no gutokorwa si kimwe no kubikora ubabaye.
Akamaro ko kurira ku buzima bwacu
1. Kurira biruhura umutwe
Akenshi iyo ufite intimba cyangwa ikiniga wumva umutwe uremereye. Iyo rero ubashije kubikora burya uba uri kugabanya kuremererwa.
2. Kurira bisukura amaso
Ubushakashatsi bwerekanye ko 95% bya mikorobi zitera uburwayi bw’amaso zicwa no kurira. Uretse zo kandi amarira afasha gukesha amaso ndetse agahehera.
3. Kurira birwanya indwara
Iyo turize amarira atuma umusemburo uzwi nka adrenocorticotropic ugabanyuka. Uyu musemburo bizwiko iyo ari mwinshi byongera ibyago byo kurwara umutima no guhorana ubwigunge. Binatera umubyibuho udasanzwe.
4. Iyo turize umubiri wacu ukora endorphins zihagije
Endorphins zizwiho kugabanya uburibwe mu mubiri
5. Kurira byongera imibanire
Nubona umuntu arira ku bwawe byaba bitewe nuko asaba imbabazi cyangwa agize agahinda ku bwawe (wagize ibyago cyangwa wamuhemukiye) uwo muntu aba agukunda.
6. Kurira bituma ubasha guhangana n’ibiguhangayikishije
Burya iyo ugize agahinda, iyo wibutse ibibabaje byakubayeho jya urira kuko bituma udaheranwa na byo.
Nyamara nubwo bifite umubiri akamaro guhora urira byerekana ko ufite ikibazo wananiwe kwakira bityo byaba byiza wegereye abaganga bakagufasha.
Ntitwakirengagiza kandi ko hari n’abarira bagira ngo bagaragaze ko barengana, bicuza cyangwa se bari mu kuri nyamara ari ukurira ay’ingona. Ibyo rero nubwo ntacyo wowe wabipimisha ariko ntacyo bimarira nyirabyo
src:umutihealth.com