Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gusoza Tour du Rwanda
Perezida Paul Kagame, ni we watangije agace ka nyuma gasoza irushanwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, Tour du Rwanda ryari rimaze icyumweru riba.
Iki Cyumweru ni wo munsi wa nyuma w’isiganwa rya Tour du Rwanda risorezwa mu Mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia, Rebero hakinwa Agace ka Munani gafite intera
y’ibilometero 75,3.
Kuva irushanwa rya Tour du Rwanda ryatangira kuba, ni ubwa mbere Perezida Kagame aryitabiriye ndetse agatangiza kamwe mu duce turigize. Muri iki gikorwa hari kandi Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ndetse na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.
Agace k’uyu munsi ni ko gafite imisozi itangirwaho amanota myinshi [irindwi] kurusha utundi twose twakinwe uyu mwaka.
Amanota yo kuzamuka aratangirwa Kwa Mutwe inshuro eshatu no ku i Rebero inshuro enye.
Amanota yo kubaduka muri ’sprint’ aratangwa inshuro ebyiri: Kuri Sitasiyo SP (ku kilometero cya 13,1 no ku cya 35,6).
Nubwo amahirwe menshi ari ku Munya-Eritrea Natnael Tesfazion ukinira Drone Hopper, hari abandi bashobora gufata umwenda w’umuhondo ku buryo bakwegukana irushanwa ry’uyu mwaka
Natnael Tesfazion amaze gukoresha amasaha 21, iminota 15 n’amasegonda 25, arusha amasegonda 26 Umunya-Ukraine Budiak Anatolii.
Jesse Ewart wa Bike Aid arushwa amasegonda 49 mu gihe Angel Ruiz Madrazo wa Burgos BH arushwa amasegonda 58.