Nyanza-Ntyazo: Abarokotse Jenoside bagaragaje uko Biguma yabaye imbarutso yo kwica Abatutsi bari bahatuye

Nyanza-Ntyazo: Abarokotse Jenoside bagaragaje uko Biguma  yabaye imbarutso yo kwica Abatutsi bari bahatuye

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza, bavuga  ko  Hategekimana Philippe uzwi ku izina  rya Biguma ,ariwe  wabaye imbarutso ya Jenoside  yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ari we  washyizeho  za bariyeri hirya no hino muri aka gace ka Ntyazo.

Umwe mu barokotse Jenoside utuye mu kagari ka Bugari umurenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza, avuga ko Biguma  ari we watangije ubwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 . Mbere y'uko Jenoside iba ngo yakoresheje inama ari ku wa gatatu itegura ubwo bwicanyi, akoresha inama bamwe mu bakozi n'abandi batavugaga rumwe n'abagombaga kwicwa. Aha ngo hari harimo Yozefu Muganza , Gashushure Ernenst , Jerome waturukaga mu murenge wa Kibirizi na Ndayisenga Jean de Dieu n'abandi benshi bari bafitanye amakuru y'ubwicanyi.

Ati''Ibitero byazanywe na Biguma, niwe washyizeho za bariyeri ashyiraho y'uko umututsi wese agomba kwicwa n'utabonetse bakamuhigisha imbwa, amazu yabo agasahurwa andi agatwika ,ibitungwa byabo yaba ihene, yaba inka byabo bikaribwa mbese ibintu byose bibakomokaho yaba ari  n'umuvandimwe bakamushaka  aho bamubonye bakamugirira nabi''.

Akomeza agira ati''Uwo munsi Biguma aza agatwara umusaza Musonera Apolinari, Nyagasaza na Nyakarashi, nibwo yageze hano mu isanteri ya Ntyazo maze aravuga ngo" Nterahamwe mpuzamigambi murebe hano mwese murebe aba bantu mfite hano, niba hari umuntu ufite ibikorwa muri ino santeri ya segiteri ya Ntyazo mubahige ubu akazi katangiye, nibwo rero bahise bajya kwa Data bukwe barasenya banywa inzoga barahunga baratatana.Biguma niwe watangije ubwicanyi bwose bwakorewe hano i Ntyazo''.

Uyu mubyeyi kandi avuga ko yongeye kuyobora ubundi bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Karama, afatanyije n'abajandarume ndetse n'impunzi z'abarundi bari bari mu nkambi .

Undi muturage warokotse Jenoside nawe avuga ko Biguma yakoresheje inama ku isoko rya Ntyazo maze atanga amabwiriza yo kwica. Hari n'abafashwe uwo munsi batangira kwicwa. 

Ati'' Niwe wabitangije kuko batangaje inama tugira ngo ni inama nyanama naho n'ibyo kwica Abantu ''.

Batunguwe no kumva ko Biguma yajuririye igihano cya burundu yari yahawe

Hari ku wa gatatu tariki ya 28 kamena 2023, ubwo hamenyekanye inkuru y'igihano cya burundu cyahawe Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma, waburanishwaga n'urukiko rwa rubanda (cour d'Assises) mu gihugu cy'Ubufaransa.

Ku itariki ya 26 nibwo ubushinjacyaha bwari bwasabiye Biguma igihano cyo gufungwa burundu, kubera uburemere bw'ibyaha bya Jenoside yakoze. Iki gihano cyananyuze bamwe mu barokotse Jenoside bo mu karere ka Nyanza bamwiboneye amaso ku maso, ayoboye ibitero ndetse anakangurira akanagira uruhare mu gushinga za bariyeri hirya no hino muri Nyanza.

Ubwo abatuye mu murenge wa ntyazo basurwaga n'umuryango wa  Haguruka na paxpress kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 ukuboza 2024, baje kubagezaho amakuru y'uko Biguma yajuririye igihano ndetse n'aho urubanza rugeze, bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batunguwe no kumva ko yajuriye icyakora  bavuga ko bagifite icyizere ko ubutabera bazabubona.

Umwe yagize ati''Ukuntu twebwe twabyakiriye twaravuze ngo uwadufashije kumubona iyo hose mu ihunga rye azadufasha no gusana imitima yacu.Biguma arabizi ntabwo yari umwana yari umuntu mukuru nta kuntu yabihakana , twe rero twamaze kwakira ko Biguma yashyikirijwe inzego zibishinzwe''.

Akomeza agira ati''Kuba akatiye turabyishimira , njyewe sinagiye mu rubanza aho mu Bufaransa n'abarurimo simbazi,ariko twizeye ijana ku ijana ko babitubereyemo,ko ari abantu bumva ukuri dutegereje wa mwanzuro wa nyuma tuzavuga tuti ''Ibintu ni très bien ''.

Undi ati'' Kumva ko yajuririye igihano yahawe ntabwo twebwe byatunejeje ,nahanwe niwe wabitangije nta nubwo abanyentyazo ibintu byo kwica bari babizi niwe wabitangije''.

Niyitegeka Jean Baptiste uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyanza,avuga ko nk'abarokotse Jenoside  bafite icyizere cy'uko Biguma  azahamwa n'ibyaha yakoze kuko ibimenyetso by'ibyo yakoze  biracyahari kandi bigifite agaciro, ubuhamya burahari kandi  n'ababutanga  baracyahari bamwiboneye n'amaso ndetse banamurokotse.

Ati''Icyifuzo nuko yahanwa igihano gisumba ibindi cyo gufungwa burundu akaba aricyo yahabwa ,ubutabera bukubahirizwa''.

Abarokotse Jenoside  bavuga ko guhera ku itariki ya 24 Mata 1994 , aribwo ubwicanyi bwatangiye gukomera muri Ntyazo. Biguma kandi ngo yagiye  arangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside kuva kera kuko ngo akazi yarashinzwe gutanga impushya zo gutwara imodoka (permis) ariko ngo akabanza kubaza indangamuntu ngo arebe ko umuntu ari Umututsi cyangwa ari Umuhutu, iyo yasangaga ari Umututsi ngo ntayo yamuhaga.

Abanyamakuru ba Paxpress ubwo bari mu nteko z'abaturage  baje gusobanurira 'abaturage aho urubanza rwa Biguma mu bujurire rugeze.

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw