Muhanga: Abakora muri VUP barataka inzara
Bamwe mu bakora imirimo y’amaboko ya VUP bo mu kagari ka Gifumba mu murenge wa Nyamabuye, barataka inzara ngo baterwa no kuba barahagaritswe gukora, ariko bakanahagarikwa badahembwe amafaranga bari barakoreye mu byumweru bibiri.
Twajamahoro Sylvia umwe muri aba baturage, avuga ko bashima ko bari bahawe imirimo ariko bagasaba ubuyobozi kubafasha bagakemurirwa ikibazo cyo gutinda guhembwa kuko bituma barushaho kwicwa n’inzara, ndetse bakanakemurirwa ikibazo cy’amafaranga bahora bakatwa .
Ati’’Ubu dufite inzara ihagije tumaze iminsi tudakora kandi twahagaze batanaduhembye, duhembwa makeya ariko bajye banadufasha baduhembere igihe. Ikindi ayo mafaranga duhembwa nayo usanga bayakaseho aya Ejo heza , bakadukata amafaranga ya SACC0 n’ay’umuajenti (agent) uyaguha kuri telefoni mu by’ukuri usanga amafaranga ashiriyemo wajya ku isoko ukabura icyo uhaha pe’’.
Akomeza agira ati’’ubu ikilo cy’ubugari ni 900, ikilo cy’ibishyimbo ni 1500 kandi batubwira kurya indyo yuzuye, ubwo se wayigura iki n’aya mafaranga yose bagukase, ndetse ujya no guhembwa ugahembwa waratinze ‘’.
Nizigiyimana Onesphore nawe ukora muri VUP avuga ko ikibazo bafite ari uguhembwa macye atakijyanye n’ibiciro biri ku isoko , hakiyongeraho no kuba batinda kuyabona. Ati’’Iminsi 10 iyo tugiye kuyihembwa badukata 1250 ya ejo heza , 500 ya SACCO na 400 ya ajenti. Ubu se inzara ko itwishe iyo ejo heza twumva ko bazayaduha ku myaka 55 ubwo tuzayigezaho inzara itatwishe, ahubwo nibayaduhe twikenure dore inzara iratwishe rwose turashonje ’’.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline umuyobozi wako, avuga ko amafaranga agenda ku mubyizi kuba bavuga ko ari makeya, ari icyemezo cyaganirwagaho ku rwego rw’Igihugu Atari ikibazo kiri mu karere ka Muhanga gusa, amafaranga bahembwa aba ari amwe mu gihugu.
Naho ku kuba bavuga ko batinda guhembwa bakanakatwa amafaranga menshi ngo ni ikibazo bazakurikirana bakareba ikibitera.
Ati’’ Ubundi bahembwaga kuri SACCO bakavuga ko hari abadafite intege zijyayo, babishyira kuri telefoni nabyo baza kugaragaza ko kubera ubumenyi bucye hari ababatwara amafaranga bitwaje ubufasha babahaye kuri telefoni, dusaba ko bagira umwishingizi wajya abibafashamo, ubu rero twareba impamvu bayakata kuko abaye anyura kuri telefoni ntibagombye gukatwa kuri sacco ananyuze kuri sacco ntabwo yakabaye anakatwa kuri telefoni , ni ikibazo tugiye gukurikirana tukamenya impamvu bayakatwa’’.
Ubusanzwe abakora imirimo y’amaboko muri VUP bahemberwa iminsi 10 umubyizi umwe bawuhemberwa amafaranga 1500 ku munsi. Aba bo mu kagari ka Gifumba bavuga ko uko bagiye guhembwa ku minsi 10 bakatwa amafaranga ya ejo heza, aya sacco ndetse n’ayo kuri telefoni.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw