Rusizi: Umugabo yagiye kugura utunini apfira imbere ya Farumasi

Rusizi: Umugabo yagiye kugura utunini apfira imbere ya Farumasi

Umugabo uvuka mu Karere ka Nyamasheke washakiraga imibereho mu Mujyi wa Kamembe yagiye kuri Farumasi gushaka Utunini yikubita imbere y’umuryango wayo ashiramo umwuka.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Mutarama 2023 ubwo Ntagakiza Leonard w’imyaka 46 yigenzaga ajya gushaka imiti akagwa aho yari agiye kuyigura..

Urupfu rw’uyu mugabo wakoraga akazi ko kwikorera imizigo ku mutwe rwahamirijwe UMUSEKE n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre.

Yagize ati “Byabaye saa mbiri n’igice za mugitondo, yari amaze iminsi ibiri arwaye atameze neza yaje yigenza ajya kuri farumasi gushaka utunini agira ikizungera agwa hasi, abantu baratabara baraduhamagara ambulance ihageze basanga yitabye Imana.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Inzego z’umutekano zahise zihagera n’umuryango we uramenyekana umurambo we ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe.

Ati“RIB na na Police baje, twamenye umuryango we mushiki we batanga uburenganzira ngo tumujyane ku bitaro bya Gihundwe akorerwe isuzuma, nyuma umuryango niwo ufata umwanzuro wo kumushyingura.”

Gitifu Iyakaremye yasabye abaturage kujya bipimisha indwara zitandura kuko bituma bamenya uko ubuzima buhagaze.

Yagize ati “Mu gihe umuntu afite ikibazo arwaye arembye adafite uwo babana nta n’umuturanyi ntabwo yijyana kwa muganga, yahamagara ubuyobozi duhora twiteguye gufasha abaturage, turabashishikariza kwipimisha kenshi indwara zitandura”

Nyakwigendera asize umugore n’umwana batuye mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ivomo: UMUSEKE.RW