Gisagara: Ba mutima w’urugo basabwe kuba bandebereho muri byose
Abagore baba mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye mu karere ka Gisagara, bahuguriwe kuba intangarugero muri byose hagamijwe guharanira kugira umuryango utekanye.
Ibi babisabwe kuri uyu wa 22 Ukuboza ubwo basozaga amahugurwa y’amezi 6, bateguriwe n’impuzamiryango Pro-Femmes Twese hamwe, agamije gukangurira umugore kwitinyuka, gutinyura abandi no kubaherekeza.
Uwera Elizabeth , umujyanama mu murenge wa Kigembe, avuga ko inyigisho yakuye muri aya mahugurwa, zatangiye kugira impinduka nziza mu muryango we no mu kazi ke ka buri munsi.
Ati’’ubundi jye sinari nshoboye kuba nagira icyo mvuga mu ruhame, no kwibariza ikibazo sinari mbishoboye, ariko nyuma yo guhugurwa, ubu ndabasha gutanga inama mu bandi bagore, mu migoroba y’ababyeyi mfata umwanya nkatanga inyigisho, ndetse no mu buyobozi ubu ndavuga rwose ukumva ko nsobanutse.”
Uwera akomeza avuga ko mbere wasangaga n’ubuyobozi yatorewe atabasha kubukora neza , kuko kubihuza n’inshingano z’urugo byari byaramunaniye, ubu ngo abasha kubifatanya kandi byose bikagenda neza.
Uyu mujyanama ahamya ko byavuye ku kuba yarahuguwe akigishwa inshingano z’inyabutatu, harimo n’iyo kubahiriza igihe no gushyira kuri gahunda ibikorwa byawe by’umunsi. Ibi byanatumye umuryango we urushaho gutera imbere mu bukungu no mu mibanirre myiza.
Umukozi wa Pro-Femmes Twese hamwe mu karere ka Gisagara Mukeshimana consolée, avuga ko basanga aba bagore bahuguwe batanga umusanzu mwiza mu kubaka umuryango nyarwanda uzira amacakubiri, intego akaba ari ugukomeza gufatanya n'abamaze guhugurwa kugeza inyigisho kuri benshi.
Yagize Ati:’’ Tuba twabahaye amahugurwa abafasha kwisobanukirwa no gusobanukirwa indangagaciro z’umuyobozi mwiza uburyo yakemura ibibazo byugarije abagore bagenzi be n’abakobwa , tubagenera abagore babatoza kugira ngo babakurikirane babigishe, kandi dusanga bitanga uusaruro mwiza.”
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dusabe Denyse, avuga ko ibikorwa bitandukanye by’abafatanyabikorwa b’akarere ndetse na Pro-Femmes Twese Hamwe by’umwihariko, ari umusanzu ukomeye mu iterambere ry’akarere ndetse binabafasha kugera ku ntego n’imihigo akarere gafite yo guhashya amakimbirane yo mu miryango.
Uyu muyobozi asaba abagore kwitinyuka no kwigirira icyizere, bakaba ba ndebereho muri byose bagacika ku mvugo ivuga ngo ni iby’abagore, uburinganire bwaratunaniye, babahaye intebe bayihagarararaho n’izindi.
Ati”umugore ni mutima w’urugo, niwe ureberera ubuzima bw’urugo, nimwegere abana baje mu biruhuko b’abakobwa mubigishe indengagaciro nziza mubakangurira kuzavamo abagore beza, aho kuzabasanga bamaze kubyara inda zitateganijwe ngo mutangire kubajyana mu mashuri y’imyuga.”
Kugeza ubu Impuzamiryango Pro-femme twese hamwe mu karere ka Gisagara imaze guhugura abagore 320,muri bo 26 bamaze guhabwa impamyabumenyi.Muri aka karere habarurwa imiryango 531 ibanye mu makimbirane.
Dusabe Denyse umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho mu karere ka Gisagara, asaba abagore gutinyuka
Nyuma y'amezi 6 bamaze bahugurwa bahawe impamyabumenyi z'ibyo bigiyemo
Ba mutima w'urugo basabwe kuba bandebereho muri byose