Minisitiri Bayisenge yatanze icyizere cyo kongera amarerero
Ku munsi wa 2 w'inama y'umushyikirano umwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi, yagaragaje akamaro k'amarerero ariko agaragaza ko akiri make cyane mu karere kabo, maze asaba ko yakongerwa.
Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango , Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko barimo gukomeza gushyiramo imbaraga ngo amarerero yiyongere, kuko byagaragaye ko abana bagiye mu marerero bagira uburere n'ubumenyi bitandukanye n'abana birirwa mu ngo bakazerera aho batuye aho banashobora guhurira n'ababahohotera.
Ati'' Iyo umwana yagiye muri ariya marerero niyo yagenda akirirwa yikinira gusa bigaragara ko hari ikintu bikangura ku bwonko bw'umwana. Imbaraga zirimo gushyirwamo ni ukongerera ubumenyi abantu bayakoramo(care givers) ariko kandi tunareba uburyo twagenda tuva mu ngo z'abaturage kuko byagiye bigaragara ko akorera mu ngo hagiye habamo imbogamizi, nk'abana bafite ubumuga ugasanga babuze ubwiherero kuko umuturage atabwubatse''.
Akomeza agira ati'' Hari amafaranga make yabonetse twavuganye na minisiteri y'uburezi uko twakubaka amarerero nk'uko twagize amahirwe hakubakwa ibyumba by'amashuri ibihumbi 20 mu gihe gito, tuzubaka andi marerero nibura kuri buri kagari ribe rihari, ariko tugende tuva mu marerero yo mu ngo.Nubwo amafaranga ari make ariko tuzafatanya n'abaturage''.
Kugeza ubu mu Rwanda hari amarerero y'abana bato ni ibihumbi mirongo itatu n'amagana arindwi n'arindwi.(3707) 70% z'aya marerero akaba ari ingo mbonezamikurire (home based ECD)